Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Roben wari Umunyamakuru wa Siporo kuri Radio na TV 10 Yarekeje muri FERWAFA

Roben wari umunyamakuru wa sport kuri TV 10 yarekeje muri FERWAFA

Umunyamakuru wari umaze igihe akora ibiganiro by’imikino kuri Radio/TV10, Ngabo Roben, yahawe inshingano nshya mu FERWAFA aho yinjijwe mu ishami rishinzwe itangazamakuru n’itumanaho.

Uyu musore yatangiye ku mugaragaro izi nshingano kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, nyuma y’iminsi micye yari amaze yemerewe aka kazi muri Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ngabo Roben aje muri FERWAFA nyuma y’igihe gito avuye mu mirimo yakoraga mu ikipe ya Rayon Sports F.C., aho yari ashinzwe imbuga nkoranyambaga ndetse anakora nk’umuvugizi w’iyi kipe. Icyo gihe yasezeye ku kazi ke nyuma y’uko ubuyobozi bushya bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo guhindura imikorere y’itangazamakuru ryayo.

Uyu munyamakuru azwiho ubuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, bityo bikaba byitezwe ko azagira uruhare mu kuvugurura no kongera imbaraga mu mikorere y’imbuga za FERWAFA, cyane cyane ko zimaze iminsi zigaragara nk’izidakora ku rwego rwifuzwa.

Mu gihe gishize, imbuga nkoranyambaga za FERWAFA zari zicungwa n’umuntu umwe wari ufite indi mirimo myinshi, bigatuma hari igihe ibikorwa byo kuzivugurura bidakorwa uko bikwiye. Kuza kwa Ngabo Roben bitegerejweho kuzana impinduka no kuzamura uburyo amakuru y’umupira w’amaguru mu Rwanda agezwa ku bafana.

Mbere yo kujya muri FERWAFA, Ngabo Roben yakoranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda birimo Isango Star, Radio/TV1 ndetse n’ibinyamakuru byo kuri internet nka Igihe na Umuseke.

Muri FERWAFA, azakorana n’abandi bari mu ishami ry’itangazamakuru barimo Mutuyimana Maurice, mu rwego rwo gukomeza kunoza uburyo amakuru ajyanye n’umupira w’amaguru mu Rwanda atangazwa kandi akagera ku bafana ku gihe.

Iyi ntambwe ya Ngabo Roben igaragaza uburyo abamenyerewe mu itangazamakuru ry’imikino bakomeje kwinjira mu nzego z’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru, aho bashobora gutanga umusanzu mu guteza imbere itumanaho n’imenyekanishabikorwa ryawo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities