Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Ruhango: Imyaka Myinshi Irashize Batagira Ibyangombwa by’Ubutaka

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango bavuga ko bamaze imyaka myinshi bategereje ibyangombwa by’ubutaka bwabo, ariko kugeza ubu bakaba batarabibona nubwo bakomeje kwizezwa ko bizaboneka.

Iki kibazo kikaba kigaragara mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagali ka Mahembe, aho abaturage bavuga ko igihe cyo kubaruza ubutaka cyageze ngo na bo babikoze nk’abandi bose. Icyakora nyuma y’igihe kinini bategereje, basanze ibyangombwa byabo bitaraboneka kandi abandi barabibonye.

Umwe muri bo witwa Mukanemeye yavuze ko batangiye kwibaza impamvu batabona ibyangombwa byabo, ariko bagasubizwa ko bagomba gukomeza gutegereza.

Ati: “Twategereje ibyangombwa turabirabura, nyuma tubaza impamvu batubwira ko tugomba gukomeza gutegereza ko bizaza. Ubu imyaka irashize tubitegereje twarahebye.”

Abaturage bavuga ko inshuro nyinshi abayobozi n’inzego zishinzwe ubutaka bagiye babasura bakabizeza ko ikibazo cyabo kizakemurwa, ariko igihe kigakomeza kugenda gishira nta gisubizo kiraboneka.

Bemeza ko kutagira ibyangombwa byemeza ko ubutaka ari ubwabo bibateza ibibazo byinshi, birimo kudashobora kubukoresha mu buryo bwabateza imbere cyangwa kububyaza umusaruro neza.

Ibi byemezwa na Rubayiza uvuga ko hari imishinga bashoboraga gukora cyangwa inguzanyo bashoboraga gusaba bakoresheje ubutaka bwabo nk’ingwate, ariko bikaba bidashoboka kubera ko nta byangombwa babufitiye.

Yagize ati: “Kutagira ibyangombwa by’ubutaka bituma tutabasha gutera imbere uko bikwiye. Hari ibikorwa twakora ariko tukabibura kubera ko nta byangombwa byemeza ubutaka bwacu dufite.”

Ikibababaje kurushaho ariko ngo n’uko batigeze basobanurirwa impamvu ituma ibyangombwa byabo bitaboneka.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kidafitwe n’umuntu umwe gusa, ahubwo ko hari benshi mu Mudugudu wa Nyabisindu bafite ikibazo nk’icyo,ibituma basaba inzego zibishinzwe kugikurikirana kugira ngo babone ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alphonsine Mukangenzi, yavuze ko hakenewe kumenya neza imyirondoro y’abafite iki kibazo kugira ngo gishakirwe umuti.

Mu butumwa bugufi, yasabye ko abo baturage batanga amazina yabo kugira ngo ubuyobozi bubanze busuzume aho ikibazo gishingiye mbere yo kugikurikirana.

Mugihe ubuyobozi buvuga ibi ariko abaturage bavuga ko babwiwe kenshi ko ibyangombwa byabo bizaboneka vuba, ariko imyaka ikaba ishize nta cyahindutse. Ubu bakaba bongera gusaba ko ikibazo cyabo cyakwitabwaho kugira ngo babone ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

Bijejwe kenshi ko ibyangombwa byabo bigiye kuboneka nanubu bikaba bakaba batarabihabwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities