Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rulindo: Hakoreshwa ikoranabuhanga mu bucukuzi bwa Wolfram mu birombe bya Nyakabingo

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibikoresho bigezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram mu birombe bya Nyakabingo biherereye mu Karere ka Rulindo, ryahinduye ubuzima bw’ababikoramo. Iki kirombe ni cyo gikungahaye ku bwoko bw’aya mabuye y’agaciro muri Afurika.

Mu 1930 ni bwo mu misozi miremire ya Shyorongi, Nyakabingo, havumbuwe amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Ahandi hacukurwa Wolfram ni mu birombe bya Gifurwe, Umurenge wa Rusarabuge mu karere ka Burera, Mukarange na Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, Kigali mu karere ka Nyarugenge na Bugarama mu karere ka Rusizi.

Umuyobozi Mukuru wa Nyakabingo Mine, Uwiringiyimana Justin, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, yasobanuye amateka y’ubucukuzi bwa Wolfram n’uko bwagiye bwaguka. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rwatemberezaga abantu batandukanye ibirombe by’amabuye y’agaciro bya Nyakabingo.

Mine ya Nyakabingo iri ku isonga nk’iyoboye izindi ku Mugabane wa Afurika ikungahaye kuri Wolfram. Aya mabuye atunganywamo ibyuma bizwi nka tungsten byifashishwa mu bwubatsi, indege, ibifaru n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye.

Uwiringiyimana Justin yavuze ko mu gihe cy’ubukoloni ari bwo abaturage batangiye gutoragura wolfram bakajya kuyigurisha. Agira ati “Icyo gihe mine yatangiye itanga umusaruro ungana na toni 10 na 20 z’amabuye y’agaciro ya Wolfram.’’

Mine ya Nyakabingo igenzurwa na Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Trinity Metals.

Iterambere ry’ubucukuzi bwa Wolfram kuri Site ya Nyakabingo, ryatewe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no kongera ibikoresho bigezweho byasimbiye ubucukuzi gakondo.

Nyakabingo Mine ikoresha abakozi basaga 1800, aho umukozi ashobora guhembwa miliyoni zisaga 7 Frw ku kwezi bitewe n’umusaruro wabonetse.

Umwe yagize ati “Nayikoreye [Nyakabingo] kuva mu mwaka wa 2021. Maze gukuramo ubuzima, mfite umugore nashatse nyuma y’umwaka. Mfite umwana. Narubatse, mfite n’amasambu ku ruhande.’’

Amabuye acukurwa muri Nyakabingo abanza kunyuzwa mu bice bitandukanye mbere yo kugezwa muri laboratwari ipima ubuziranenge, agapakirwa akoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Buri munsi, mu Kirombe cya Nyakabingo hacukurwa toni enye za Wolfram. Uyu musaruro ushobora kugera kuri kontineri [igizwe na toni 24] mu minsi itandatu, igahita yoherezwa mu mahanga.

Nyakabingo Mine ni cyo kirombe cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.

Mu 2024, u Rwanda rwaje mu bihugu 6 byohereza Wolfram ku isoko mpuzamahanga. Muri toni 1200 yoherejwe umwaka ushize, isizaga 1107 zacukuwe mu birombe bya Nyakabingo gusa.

Ibirombe bya Wolfram bya Nyakabingo bibitse ingano y’amabuye azacukurwa hafi mu myaka 40 iri imbere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities