Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ruswa y’Igitsina n’Akarengane: Ibyihishe Inyuma Ya Serivisi Mbi Mu Rwanda

Hirya no hino haracyavugwa abatanga n'abaka ruswa

Mu bice bitandukanye by’igihugu hakomeje kuvugwa itangwa rya service itanoze aho abaturage bagira ibyo bakwa kugirango bagire icyo bafashwa. Ni mugihe raporo ya Transparency International ishami ry’u Rwanda yasohowe tariki 10 Gashyantare 2026, u Rwanda rwaje ku mwanya 41 mu bihugu 182 mu bijyanye no kwarwanya ruswa.

Ibyo ni bimwe mubituma abaturage binubira serivise mbi bahabwa aho basabwa kugira icyo batanga ngo babone servise, bamwe bakavuga ko babura uko babigenza bagahitamo kubikora kugira ngo batadindizwa cyangwa basiragizwa mu nzira mu gushaka izo servise nk’uko ISHIMWE Serge utuye mu karere ka Ruhango abigaragaza.

Yagize ati: “Mu nzego z’abikorera biba bigoye ko wabonamo akazi utagize icyo utanga, nanone kandi iyo ukeneye service uremera ugahara ugatanga ibyo bagusaba, kuko utabikoze ushobora kumara igihe kirere kire ukiyirukaho.”

Byongeye kandi IRASUBIZA Jennifer wo mukarere ka Muhanga agaragaza ko igitsina gore bakunze guhura nizi ruswa  by’umwihariko mubijyanye n’itangwa ry’akazi aho usanga basabwa ruswa y’igitsina kugirango binjizwe mu kazi ndetse banakorerwe servise runaka.

Ati: “Ruswa y’igitsina iragaragara cyane cyane ku bana b’abakobwa, bitewe n’uko ubushomeri bwiyongereye, harigihe mujya gushaka akazi muri benshi bikabangombwa ko bakwa akantu kugirango bakwinjizemo ugasanga agusabye ko muryamana.”

Kubijyanye n’ubutaka ndetse n’inyubako, KUBWIMANA J. Cloude wo mu karere ka Muhanga, agaruka kubijyanye n’imitangire ya service zijyanye ubwubatsi dore ko ngo kubona ibyangombwa bigoranye cyane. Ati: “Nk’umuntu ushaka kubaka utegereza ko bazakwemerera ugatangira kubaka ugaheba, ariko umuntu utanze akantu we aba ari vuba vuba bahita bamwerera kandi ntagihe kinini gisize.”

Apollinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Transparency International Rwanda avugana n’umunyamakuru wa Panorama yavuze ko nta mpamvu yo gutanga umubiri wawe ngo ubone akazi kuko uba ufite ubushobozi bwo kugakora.

Yagize ati: “Ku bana babangavu, niba koko wiyumvamo ko ushoboye ako kazi, ntampamvu yo kugurisha umubiri wawe, kabone niyo ubwo bushobozi waba utabufite, amahirwe yawe arahari, aho wajya hose igihugu cyawe kiraguha amahirwe atandukanye.”

Byongeye kandi Apollinaire akomeza asaba abayobozi guha abaturage ijambo anasaba abaturage gutanga amakuru kandi umuturage akamenya ibyo umuyobozi amugomba byose kandi ko agomba kubibona uko abishatse nta kiguzi yatswe nk’uko bamwe mubayobozi babigenza:

“Umuyobozi agomba guha ijwi umuturage kandi agakorerau mucyo,  umuturage akaba azi ibyo umuyobozi amugomba byose, kandi akanenga umuhaye service mbi agatanga n’amakuru kuri uwo muntu kugirango abibazwe.”

Raporo yasohowe n’Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere myiza, International ishami ry’u Rwanda Tariki 10 Gashyantare 2026 nibwo  watangaje raporo y’ubushakashatsi bw’uko ibihugu bihagaze mu bijyanye na ruswa Corruption Perceptions Index 2025 (CPI), aho U Rwanda rwaje ku mwanya wa 41 ku isi, ruza kuwa 3 muri Africa ndetse n’uwa mbere muri Africa y’uburasirazuba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities