Akarere ka Rwamagana kasubije mu ishuri abana 263 bitewe n’ibigo by’amashuri bishya begerejwe. Aba bana bari barataye ishuri bitewe n’urugendo rurerure bakoraga bajya kwiga, bavuga kuba amashuri yarubatswe hafi bibateye imbaraga zo kurigumamo.
Aba bana bari bararetse ishuri kubera imibereho mibi kuri ubu bakaba baraganirije ababyeyi babo ndetse banasubinzwa mu ishuri gusa bamwe barikuwemo n’urugendo bakora rusaga ibirometero bine, bakagera ku ishuri bakererewe bityo bagasanga abandi amasomo bayageze kure. Izo ngorane zose ziri mu byatumye bacika intege zo kujya kwiga bagahitamo guhagarika amasomo.
Iby’uko abana bahagarikaga amasomo bitewe n’urugendo rurerure bakoraga bagera ku ishuri, byemejwe na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bishya byubatswe mu karere ka Rwamagana, bavuga ko hari abana biga mu bigo bayobora bari barataye ishuri.
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko ibyumba by’amashuri bishya byubatswe muri aka karere, byagiye bishyirwa mu mirenge y’aho abana bakoraga urugendo rurerure bagera ku ishuri, none ubu abari bararivuyemo baragarutse bityo byerekana ko bari banyotewe n’aho biga habegereye.
Mu karere ka Rwamagana hubatswe ibyumba bishya by’amashuri bigera kuri 911 ndetse n’ubwiherero busaga 1000. Ibyo byumba bishya byatumye akarere kunguka ibigo by’amashuri bishya bigera kuri 23. Kuba ibi byumba bishya byarubatswe, byatumye abana 263 muri 286 bari barataye ishuri barisubiramo.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































