Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Ibibazo by’ihungabana mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi bigeze ku 120

Musabyeyezu Dativa, Uhagarariye IBUKA mu karere ka Rwamagana (Ifoto/Raoul Nshungu)

Ubwo hibukwaga abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 20 Mata 2022, mu karere ka Rwamagana kuva ku wa 7 Mata 2022 hamaze kugaragara ibibazo bishingiye ku ihungaba bigera ku 120.

Musabyeyezu Dativa, uhagarariye IBUKA mu karere ka Rwamagana, avuga ko mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri aka karere kuva ku wa 7 Mata hamaze kuboneka ibibazo by’ihungabana 120. Muri bo abagera kuri 80 ku ijana atari ubwa mbere bahuye na byo. Muri aba abenshi ni abagore ariko ikibabaje kurushaho ari uko bitangiye kugera no mu rubyiruko, hakwiye gushakwa umuti hakiri kare, kuko bigira ingaruka mbi.

Agira ati “Turasanga 80 ku ijana ari igitsinagore, kandi iyo umugore afite ibibazo mu muryango na wo urahungabana. Turasaba ko bakwitabwaho by’umwihariko tugashakirwa inzobere zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, iki kibazo kigashakirwa umuti hakiri kare.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu karere ka Rwamagana, hibukiwe   abagore n’abana bishwe mu gihe cya Jenoside  yakorewe Abatutsi  mu 1994. Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku musozi wa Sovu wo mu murenge wa Kigali.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette wifatanyije n’abanyarwamagana mu kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ababyeyi kubwiza abana ukuri ku mateka yaranze Igihugu, kugira ngo bazayubakireho bubaka Igihugu kizira Jenoside, kandi abasaba kwimakaza urukundo  bitandukanya n’ikibi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette (Ifoto/Raoul Nshungu)

Yagize ati “Babyeyi ntitugatinye kuganiriza abana bacu ukuri ku mateka y’Igihugu cyacu, mu mashuri bikigishwa, mu bikorwa rusange bikagarukwaho kugira ngo dufate ingamba zo kubakira ku mateka y’ukuri ndetse abanyarwanda dukwiye  kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’abanyarwanda, kandi  ibyabaye bikwiye gutanga isomo.”

Yasabye abaturage kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko hacyumvikana imitungo y’abarokotse yangizwa mu gihe cyo kwibuka.

Yasabye abafite amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ubupfura bwo gutanga amakuru hakamenyekana aho iri igashyingurwa mu cyubahiro.

Urwibutso rwa Sovu mu karere ka Rwamagana ruruhukiyemo imibiri 688 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ifoto/Raoul Nshungu)

Kayiraba Concessa  Umukecuru w’imyaka 69, umwe mu bagore barokotse ubwicanyi ndengakamere bwabereye kuri uyu musozi wa Sovu, mu buhamya bwe avuga ko abagore, abana n’abakobwa bashyizwe mu byumba by’amashuri by’ikigo cy’amashuri cya Sovu, interahamwe zirabasambanya, abana bicwa bakubiswa ku nkuta z’amashuri ubundi bagatwikira urusenda uruhande rw’imirambo kugira ngo ugihumeka yitsamure bamwice, kandi babazwe ku buryo bukabije, abandi bakajugunywa mu biyaga nka Muhazi na Mugesera.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 688 bishwe muri Jenoside, abenshi muri bo bakaba bari abagore n’abana. Akarere ka Rwamagana karimo inzibutso za Jenoside 11 ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 83,729.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities