Inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020, zahuriye ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi, mu biganiro bigamije kuvugutira hamwe umuti w’ibibazo bikomeje kurangwa hagati yabyo.
Nk’uko tubikesha igihe.com, ibiganiro byahuje impande zombi byagarutse ku bibazo byakunze kugaragara mu mutekano w’ibihugu byombi mu minsi ishize. Byitabiriwe n’itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM).
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda mu gihe ku ruhande rw’u Burundi ziyobowe na Col Erneste Musaba. Itsinda rya EJVM ryo riyobowe na Col Leon Mahoungou.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho muri Kamena, u Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro nyuma y’igitero cyagabwe mu karere ka Nyaruguru n’abantu bitwaje intwaro, kikagwamo bane mu bakigabye ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka byoroheje.
Ni igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bagera ku 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa ibisasu bya roketi (rockettes). Abo bagabye igitero bari bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.
RDF yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.

Uhereye ibumoso ni Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda; Col Leon Mahoungou uyobora EJVM na Col Erneste Musaba ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Burundi.
Panorama













































































































































































