Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwanda-Burundi: Abakuru b’inzego z’ubutasi mu gisirikare bahuriye mu biganiro ku mupaka wa Nemba

Abakuru b'inzego z'ubutasi mu girisikare cy'u Rwanda n'icy'u Burundi barikumwe n'umukuru wa

Inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020, zahuriye ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi, mu biganiro bigamije kuvugutira hamwe umuti w’ibibazo bikomeje kurangwa hagati yabyo.

Nk’uko tubikesha igihe.com, ibiganiro byahuje impande zombi byagarutse ku bibazo byakunze kugaragara mu mutekano w’ibihugu byombi mu minsi ishize. Byitabiriwe n’itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM).

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda mu gihe ku ruhande rw’u Burundi ziyobowe na Col Erneste Musaba. Itsinda rya EJVM ryo riyobowe na Col Leon Mahoungou.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho muri Kamena, u Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro nyuma y’igitero cyagabwe mu karere ka Nyaruguru n’abantu bitwaje intwaro, kikagwamo bane mu bakigabye ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka byoroheje.

Ni igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bagera ku 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa ibisasu bya roketi (rockettes). Abo bagabye igitero bari bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.

RDF yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.

Uhereye ibumoso ni Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda; Col Leon Mahoungou uyobora EJVM na Col Erneste Musaba ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Burundi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities