Tariki ya 10 Mata 1994, Interahamwe z’i Murambi yayoborwaga na Gatete Jean-Baptiste zateye Abatutsi b’i Rwinsheke, i Karambi, Umurenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza, barabica bose
Rwinsheke i Karambi mu Murenge wa Murundi hari Kiliziya Gatolika, Abatutsi bahahungiye ari benshi mu matariki ya 8 – 9/04/1994. Kuwa 10/04/1994 abicanyi bo muri aka gace bafatanije n’Interahamwe zaturutse i Murambi kwa Gatete Jean-Baptiste bica Abatutsi bari bahahungiye bose babajugunya mu byobo by’imisarani byari byaracukuwe hafi ya Kiliziya. Abaicanyi bari ku isonga ni Gahirwa Appolinaire wahamwe n’ibyaha bya Jenoside ariko ubu akaba yarafunguwe na Gakwandi utarigeze aboneka kugeza ubu ngo ashyikirizwe ubutabera.
Ubwicanyi bwarakomeje mu tundi duce tw’u Rwanda
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine barishwe, Ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraha komini ya Rusumo.
Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo (Cyangugu). Hagati ya tariki ya 10-11 mata, abarenga 1000 biciwe muri Kiliziya ya Zaza (Kibungo).
Hifashishijwe igitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA













































































































































































