Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tariki ya 10 Mata 1994: Interahamwe zivuye i Murambi zagiye kwica abatutsi mu murenge wa Murundi, Kayonza

Tariki ya 10 Mata 1994, Interahamwe z’i Murambi yayoborwaga na Gatete Jean-Baptiste zateye Abatutsi b’i Rwinsheke, i Karambi, Umurenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza, barabica bose

Rwinsheke i Karambi mu Murenge wa Murundi hari Kiliziya Gatolika, Abatutsi bahahungiye ari benshi mu matariki ya 8 – 9/04/1994. Kuwa 10/04/1994 abicanyi bo muri aka gace bafatanije n’Interahamwe zaturutse i Murambi kwa Gatete Jean-Baptiste bica Abatutsi bari bahahungiye bose babajugunya mu byobo by’imisarani byari byaracukuwe hafi ya Kiliziya. Abaicanyi bari ku isonga ni Gahirwa Appolinaire wahamwe n’ibyaha bya Jenoside ariko ubu akaba yarafunguwe na Gakwandi utarigeze aboneka kugeza ubu ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ubwicanyi bwarakomeje mu tundi duce tw’u Rwanda

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine barishwe, Ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraha komini ya Rusumo.

Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo (Cyangugu). Hagati ya tariki ya 10-11 mata, abarenga 1000 biciwe muri Kiliziya ya Zaza (Kibungo).

Hifashishijwe igitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities