Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tariki ya 15 Mata 1994: Abatutsi birwanyeho barushwa ingufu n’abajandarume

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 15  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu cyahoze ari Komini Muhazi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana, bari bahungiye ku biro bya Komini babanje kwirwanaho birukana Interahamwe baganzwa n’igitero cy’abajandarume n’abapolisi.

Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, ku matariki ya 12-14/04/1994 Abatutsi bagiye bahungira muri Komini Muhazi. Ku wa 15-16/04/1994 barishwe babonye bikomeye bagoswe n’interahamwe, uwari warabaye mu gisikare   cyo kwa Habyarimana witwaga KANAMUGIRE wari Umututsi yamennye inzu yo kuri komini akuramo imbunda imwe ayiha Come NDAYAMBAJE, indi ayiha   GATETE Anaclet barasa mu nterahamwe zikwira imishwaro.

Bamwe mu bari bari muri Komini babona uko bavamo bagana ku kiyaga cya Muhazi bahasanga ajida MUTABARUKA na KANANURA wari umusilikare bararwana bagana mu kiyaga ngo bafate amato ariko basanga amato bayacubije andi bayamennye kuko bashakaga kwambuka ngo basange inkotanyi zari zageze hakurya i Murambi.

Amasasu arabashirana ariko baza kubona ubwato buto cyane babasha kugira abo bambutsa kugera i Murambi kuko Inkotanyi zari zahageze.

Intehamwe zarabakurikiye kuva kuri Komini kugera ku mwaro wa Kavumu ahari Abatutsi benshi bari bahahungiye bizeye kwambuka, bakajya hakurya y’uruzi rwa Muhazi banahasanga abari baturutse muri Komini Muhazi nabo bagana mu kiyaga babarohamo.

Abenshi bicirwa aho abandi babashije kujya mu bwato interahamwe zigenda zoga zinabatemera muri bwa bwato bari bahungiyemo. Aba bose ari abari bavuye kuri Komini, no mu nkengero ni nabo biciwe aho ku mwaro wa Kavumu ka Gishali ku wa 16/04/1994.

Kuri iyi tariki kandi Abatutsi biciwe mu Murenge wa Kigali, muri Centre ya Kitabi, Nyarugenge

Mu murenge wa Kigali ahitwa muri Centre ya Kitabi hejuru ya Nyamirambo, iruhande rwa Mont Kigali munsi y’ikigo cya Gisirikare, hari bariyeri yayoborwaga n’interahamwe yitwa RUBAYIZA HASSANI na KIBUYE KARUNGU.

Uyu Rubayiza niwe wari chef w’iyi bariyeri aho abatutsi bahungaga baturuka Mwendo muri Kigali, Kabusunzu na za Nyamirambo hejuru n’abari batuye aho babarundaga mw’ihema bari barahubatse kugira ngo be kunyagirwa akazana interahamwe zo kumufasha kubatemagura no kubarunda mu byobo byari byaracukuwemo amabuye y’agaciro.

Kuri iyi bariyeri ngo hiciwe abatutsi benshi ku buryo abageragezaga kurwana nabo Rubayiza yahitaga ahuruza abasirikare kugira ngo babahe ubufasha. Ibi byatumye abahageze bose ntawarokotse. Aba bantu bahiciwe kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 17/04/1994. Uyu RUBAYIZA Inkiko Gacaca zamuhamije icyaha cya Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ubu afungiye muri gereza ya Mageragere.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Nyarubuye

Kuva tariki ya 10 Mata 1994, Paruwasi ya Nyarubuye yakiriye impunzi nyinshi cyane z’Abatutsi zivuye muri Komini Rukira, Rusumo, Mugesera na Birenga; izo mpunzi zari zigizwe n’abarokotse ubwicanyi bwayogoje tariki 12 na 13 Mata 1994 umujyi wa Kibungo na Paruwasi gatolika ya Zaza.Ubwobwicanyi bwabaye nyuma y’inama yabereye mu kigo cya gisirikare cye Huye triki ya 12 Mata 1994.

Yari iyobowe na ba colonel Pierre Celestin Rwagafirita na Anselme Nkuliyekubona, kandi hari na ba burugumesitiri ba Birenga, Melchiade Tahimana, Rusumo, Sylvestre Gacumbitsi, Kigarama, Mugiraneza Emmanuel, Mugesera, Gakware Léopold, Sake, Sylvain Mutabaruka n’abandi, bfatiramo icyemezo cyo gukaza Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 14 Mata 1994, hongeye kuba indi nama mu kigo cya gisirikare cya Huye, ihuriramo na none abari bahahuriye tariki ya 12 Mata, yagombaga kurebera hamwe aho ubwicanyi bugeze no kwigirwamo uko Jenoside yakazwa cyane cyane aho yari itararangira nka Nyarubuye. Kuva mu gitondo cyo kw’itariki ya 14 Mata 1994, Interahamwe zagabye ibitero kuri Nyarubuye ariko bagenda baneshwa n’Abatutsi bari barahungiye.  Interahamwe zagiye gutabaza ku kigo cya jandarumori cya Nasho.  Abasirikare, abajandarume n’Interahamwe baje guteranira kuri sentere y’ubucuruzi y’i Nyarutunga, bayobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi n’abandi bayobozi ba Hutu power, bategura igitero cyagombaga kugabwa kuri Nyarubuye.

Tariki ya 15 Mata 1994, nyuma ya saa sita, igitero cya Nyarubuye cyaratangiye, Burugumesitiri Gacumbitsi akigiramo uruhare yiyicira ubwe akoresheje umuhoro umusaza witwa Murefu wari wubashywe cyane. Mu bayobozi b’Abahutu ba Nyarubuye bagize uruhare muri ubwo bwicanyi harimo Evariste Rubanguka, umucamanza mu rukiko rwa kanto rwa  Rusumo, Karamage Isaïe, Konseye muri Segiteri Nyarubuye, Rugayumukama Daniel, umuyobozi w’Interahamwe, Edmond Bugingo, umwarimu, Ntezimana Léonidas, Hakizamungu Antoine, Gisagara François, Ryamugwiza Déogratias, Ngendahimana Jean alias Misumari, n’abandi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Prof Paul Rutayisire na Privat Rutazibwa muri 2007 yagaragaje amazina y’abicanyi 742 bagize uruhare muri Jenoside i Nyarubuye.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Muganza, Nyaruguru

Abatutsi b’iyahoze ari Komini Kivu, ahari Paruwasi ya Muganza, batangiye guhuhgira kuri iyi paruwasi kuva tariki ya 7 Mata 1994, bahunga ubwicanyi bwari bubugarije. Inzu z’Abatutsi zari zatangiye gutwikwa biyobowe na Burugumesitiri Muhitira na padiri Yozefu Sagahutu. Superefe Biniga yari yariyiziye mu gihe Jenoside yatangiraga, akorana inama na Muhitira na padiri Sagahutu bafata icyemezo cyo guhiga no kwica Abatutsi.

Tariki ya 11 Mata 1994, kuri paruwasi mu gitondo habaruwe impunzi z’Abatutsi 8,600, kandi umubare wazo wakomezaga kwiyongera ku buryo ku mugoroba uwo munsi bari bageze kuri 11,000. Uwo munsi nibwo bagabweho igitero cya mbere, ariko birwanaho bagisubiza inyuma. Tariki ya 12 Mata 1994, habaye ikindi gitero gikomeye kiyobowe na Burugumesitiri Muhitira na Superefe Biniga, ariko nacyo cyasubijwe inyuma, bitewe n’uko hari ikindi gitero cyari cyagabwe kuri Paruwasi ya Kibeho byari byegeranye kandi naho Abatutsi barimo kwirwanaho. Byatumye Muhitira na Muhitira bafata icyemezo cyo gushyira ingufu zose mu gutera Kibeho, bakazagaruka Muganza ari uko barangije kwica i Kibeho.

Tariki ya 15 Mata !994, Abatutsi bari i Kibeho bamaze gutsembwa, abicanyi bafatanyije n’abasirikare bagabye igitero kuri Paruwasi Muganza bica Abatutsi bose bari barahahungiye.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities