Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tariki ya 8 Mata 1994: Ishyirwaho rya Perezida Sindikubwa na Guverinoma yiyise iy’abatabazi iyobowe na Kambanda

Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe wa Guverinoma yiyise iy'Abatabzi.

Mu gitondo cy’itariki ya 8 Mata 1994, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho ry’iyo guverinoma ryabereye muri Ambasade y’Abafaransa bihagarariwe na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud. 

MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse wari Perezida wayo, Edouard Karemera wari Visi Perezida na Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga Mukuru. MDR yari ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego. PL yari ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki. PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza. 

MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka Perezida wa Repubulika, Bagosora nawe asaba ko hashyirwaho Jean Kambanda ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, kandi biremerwa. 

Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa: gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga. 

Byakuwe mu gitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities