Panorama Sports
Umunyarwanda Muhoza Eric witwaye neza ku wa 27 Gashyantare 2026, mu gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2026 yahembwe moto yatanzwe na Spiro Rwanda umwe mu baterankunga b’iri rushanwa muri uyu mwaka.
Muhoza Eric yaje ku mwanya wa 8 ubwo abasiganwa bavaga i Rubavu bahagurukiye ku cyicaro gikuru cya Amstel ku Kivu berekeza mu mujyi wa Musanze ku ntera ya Km 84.
Umunya-Israel, Einhorn Itamar (NSN Development Team) ni we wegukanye aka gace akoresheje amasaha 2 n’amasegonda 59.
Uretse Muhoza Eric ukinirira Team Amani, undi munyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise wa Benediction Banafrica Team waje ku mwanya wa 10.
Spiro Rwanda itangaza ko uwahembwe moto izandikwa mu mazina ye hakoreshejwe ibyangombwa bye, ariko akazishyura ikiguzi cy’ibyo byangombwa bya Moto bizaba byatanzwe.
Ntawundi Moto yandikwaho uretse gusa mu mazina y’uwayitsindiyeishobora kubanza kwandikwaho.
Nyuma yo kumwandikwaho bwa mbere, uwatsinze abishatse yayigurisha undi muntu, ni uburenganzira bwe. Andi mabwiriza yose, harimo amafaranga yo guswapinga, ibikoresho bisimbura ibyangiritse, na serivisi, bizakurikiza amabwiriza asanzwe akoreshwa mu bindi bikorwa bya SPIRO.
Spiro Rwanda muri iri siganwa rya Tour du Rwanda 2026 ibereye umuterankunga, ikomeje gutanga moto z’amashanyarazi zifashishwa n’amakipe ashinzwe ibikorwa n’ubufasha mu irushanwa, no kwerekana ikoranabuhanga ryo gusimbuza bateri (battery-swapping).
Iganiriza kandi abafana n’abaturage ku byiza byo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi, ikanakora ubukangurambaga ku bisubizo bizanwa no gutwara abantu n’ibintu mu buryo butangiza ibidukikije.
Tour du Rwanda 2026 irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa Agace ka Karindwi aho abasiganwa bazakoresha umuhanda wa Musanze – Kigali ku ntera y’ibilometero 147,2.













































































































































































