Ishyaka riharanira iterambere n’ubusabane –PPC, ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017, ryateye ikirenge mu cyandi mashyaka yahataniye umwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2010, uyu mwaka ryemeza ko rizamamaza kandi rigatora Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.
Nyuma yo kwamamazwa n’abarwanashyaka ba PPC bari muri Kongere ya gatatu y’iryo shyaka, ku bwisanzure busesuye, bemeje ko bashyigikiye kandidatire ya Paul Kagame kandi bagomba kumwamamaza batizigamye, bakanamutora kubera ibyiza yagejeje ku banyarwanda.
Mu gutanga umukandida abarwanashyaka bahawe ijambo buri wese arinigura ariko bagaragaza ko PPC ubwayo nta mukandida izatanga igihe Perezida Kagame abaturage bifuje ko agomba gukomeza kubayobora.
Semana Elisa, Perezida wa PPC mu karere ka Kicukiro, ati “Nk’umupororgeresite, nshingiye kuri Kongere y’ubushize yabaye, tukaba twarafashe iya mbere ko Itegeko Nshinga ryahinduka, rigaha Nyakubahwa Perezida Kagame uburenganzira bwo kwiyamamaza, ngashingira kandi ku migabo n’imigambi ye, na gahunda ze zigaragara yagejeje ku banyarwanda n’imikoranire ye n’andi mashyaka n’iryacu ririmo, numvaga twashyigikira umukandida Paul Kagame.”
Turatsinze Ferederiko, Perezida wa PPC mu karere ka Ngoma ati “Ndebye aho u Rwanda rugeze, nkareba ibikorwa byinshi binyura […] rwose nanjye natanga umukandida ho Kagame Paul […] urebye bariya baturage batoye referendum PPC se ntibarimo? Rwsoe nanjye natanga Kagame ho umukandida.”
Mukamazimpaka Prudencienne, ushinzwe kurwanya amakimbirane muri PPC, ati “Numva nshyigikiyeko twahitamo umukandida Paul Kagame, nasubije amaso inyuma ndeba ibintu Kagame Paul yakoreye umutegarugori, uko umwari afite ijambo, ntaho ahezwa, turebe amategeko yagiye ahindurwa yo kurengera abagore […] numva kugira undi mukandida natanga bitanshobokera, nta wundi mukandida numva natanga.”
Murekeyishema Dan, akomoka mu karere ka Rusizi, ati “Nkurikije imiyoborere ya Paul Kagame, ibyo yatubwiye byose yarabikoze ndetse aranmabirenza. Mbona nta wundi mukandida nabona uretse Kagame Paul.”
Dr Mukabaramba Alvera, Perezida wa PPC avuga ko kuba abanyamuryango biyemereye ko nta wundi mukandida batanga uretse Paul Kagame ishyaka rigomba kumushyigikira.
Agira ati “Twahisemo kuzashyigikira umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi. Twe twiyemeje kwamamaza Paul Kagame kandi tuzamutora. Abaturage basabye ko itegeko nshinga rihinduka rikareka gukumira abantu bamwe barimo na Perezida wa Repubulika. Uretse no kuvanaho inzitizi basabye ko bashaka Perezida Kagame kandi n’ishyaka PPC ryarabishyigikiye ku itariki 29 Kamena 2015 ndetse na referendumu twarayitoye.”
Akomeza agira ati “Mu by’ukuri twemeye ibyo abaturage basabaga ubu rero ntitwanyuranya na bo kandi natwe twemera ibyiza Perezida Kagame yakoreye igihugu. Mu gusigasira no gukomeza ibyiza byagezweho no kuba ubuyobozi bwa Perezida wa Repubulika butarigeze buheza indi mitwe ya politiki ntacyatubuza gukomeza iyo nzira tukamushyigikira.”
Dr Mukabaramba Alvera, mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2003 yariyamamaje hasigaye amasaha make ngo amatora abe, atangaza ko akuyemo kandidatire abamushyigikiye amajwi bayaha Perezida Paul Kagame. Mu 2010 yatangaje ko ishyaka ryabo ryishoboye, yiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika atsinda ku majwi 0.4%; uyu mwaka bavuga ko n’uwari kuba afite akayihayiho ko kwiyamamaza, abarwanashyaka ba PPC batamukundira.
Byarahwihwiswaga ko ishyaka PPC ritanga umukandida, ariko ku munota wa nyuma bagaragaza ko ibyo ari ibihuha nk’uko byatangajwe na Dr Mukabaramba Perezida wa PPC ndetse bigarukwaho na Hon Karemera Jean Thierry wari watangiye gushyirwa mu majwi.
Rene Anthere Rwanyange

Abarwanashyaka ba PPC batanga umukandida bashaka (Photo/Panorama)

Ubuyobozi bwa PPC (Photo/Panorama)












































































































































































