Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

U Rwanda Ruyoboye Isi ku Cyizere mu Gushorwamo Imari

U Rwanda ruyoboye isi mu gushorwamo imari yunguka vuba mu 2026

Raporo ya 2026 yerekana ibipimo by’ishoramari ku Isi, izwi nka Baseline Profitability Index (BPI), yagaragaje u Rwanda nk’igihugu cya mbere ku Isi cyizewe gushorwamo imari ikabyara inyungu mu gihe gito.

Iyo raporo yakozwe n’ikigo mpuzamahanga cyiga ku ishoramari ku Isi, isesengura amahirwe n’ibyago by’ishoramari mu bihugu 100, igaragaza ko u Rwanda ruri imbere mu bihugu bifasha abashoramari kunguka byihuse kandi mu buryo butekanye.

Imibare yagaragajwe yerekana ko amafaranga angana n’idolari 1$ yashowe mu Rwanda ashobora kuvamo inyungu igera ku ma dolari 2.27$ mu gihe cy’imyaka itanu. Ibi byatumye u Rwanda rufata umwanya wa mbere n’amanota 1.27, rukurikirwa n’u Buhinde bufite 1.26, hagakurikiraho Maleziya, Botswana na Qatar.

Iki gipimo cya BPI ntigishingira gusa ku bunini bw’ubukungu bw’igihugu, ahubwo gisesengura ibintu bitatu by’ingenzi: inyungu zishoboka mu gihe kizaza, ibyago bishobora guhura n’ishoramari, ndetse n’uburyo igihugu cyorohereza abashoramari gukoresha no kohereza inyungu zabo.

Ku bijyanye n’inyungu, harebwa ubushobozi igihugu gifite bwo gutuma amafaranga ashorwamo yinjiza inyungu mu gihe runaka. Ku bijyanye n’ibyago, harebwa umutekano, imikorere y’amategeko, ruswa n’uko umutungo w’abashoramari urindwa. Ikindi kigarukwaho cyane ni uburyo igihugu cyorohereza abashoramari kohereza inyungu zabo mu bihugu bakomokamo nta mbogamizi.

Abashoramari bakorera mu Rwanda bagaragaza ko ari igihugu gifite uburyo bworohereza ubucuruzi ku rwego rwo hejuru, ndetse ko kidashyiraho inzitizi ku bashaka kohereza amafaranga bungutse hanze yacyo.

Fasseha Teame, umushoramari ukomoka muri Eritrea, ashimangira ko gukorera mu Rwanda byamugiriye akamaro kanini bitewe n’imiyoborere myiza n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yagize ati: “U Rwanda ni ahantu heza umuntu wese yashora imari ye kandi akizera kunguka mu gihe cya vuba, nk’ubu twebwe dufitanye imikoranire n’inzego zitandukanye kandi ni twe dushinzwe gucunga Kigali Logistic Program kandi gukorera hano mu myaka itanu ishize byatubereye amahirwe kuko dukoresha abarenga 700 mu mirimo iziguye n’itaziguye ndetse 90% byabo ni Abanyarwanda.”

Impuguke mu by’ubukungu zigaragaza ko mu myaka ishize u Rwanda rwashyizeho ingamba zifatika zo gukurura abashoramari, zirimo koroshya uburyo bwo kohereza inyungu mu mahanga, bitandukanye n’ibindi bihugu bishyiraho amategeko akomeye cyangwa imisoro ihanitse kuri ayo mafaranga.

Muri 2024, agaciro k’ishoramari ry’amahanga ryageze kuri miliyari 3.2$, mu gihe igihugu gifite intego yo kugera kuri miliyari 4.6$ mu 2029.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.4% mu 2025, burenga intego ya 7% yari yihanzwe. Nanone kandi, Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu ku Isi mu koroshya ubucuruzi mu 2025, ruba urwa mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Mu cyerekezo cya 2050, u Rwanda rugamije kuba igicumbi cya serivisi zitandukanye mu karere, rukomeza gushimangira umwanya warwo nk’igihugu gikurura abashoramari benshi ku rwego mpuzamahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Our Reporter Nairobi, Kenya, 01 April 2026:  Livestock diseases continue to pose a significant threat to farmers’ livelihoods, food security and public health in...

Akarere

Inkongi y’umuriro mu kigo cya gisirikare cya Musaga i Bujumbura yasize impungenge n’ibyago ku baturage. Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko hari abaturage...

Football

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yemeje ko izitabira Igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gutsinda Jamaica igitego 1-0 mu mukino wabereye...

Amakuru

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, baganira k’umubano uhamye usanzwe hagati y’u...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities