Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda Rwatangiye Gukoresha Urukingo Rushya Rurinda Abantu Kwandura Virus ya HVP

Uru rukingo rurinda abantu kwandura Virus zitandukanye zirimo n'izitera kanseri

U Rwanda rwatangiye gukoresha urukingo rushya rwitwa Gardasil 9 rugamije kurinda abantu kwandura virusi ya Human papillomavirus (HPV), izwiho gutera indwara zitandukanye zirimo na kanseri y’inkondo y’umura.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Rwanda Biomedical Centre (RBC), uru rukingo rwatangiye gutangwa mu buryo bw’igerageza mu turere tune ari Gicumbi District, Karongi, Kayonza na Nyarugenge.

Virusi za HPV zandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina. Hari zimwe muri zo zitera Cervical Cancer, ni mugihe izindi zishobora gutera kanseri mu myanya myibarukiro, mu kibuno cyangwa no mu muhogo.

Urukingo rwa Gardasil 9 rwateguwe mu buryo bwo guhangana n’amoko icyenda ya HPV, harimo n’izifite uruhare runini mu gutera kanseri zitandukanye.

U Rwanda kandi rubaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Africa gitangiye gukoresha uru rukingo muri gahunda rusange yo gukingira abaturage.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gukingira muri RBC, Hassan Sibomana, yavuze ko uru rukingo rushya rutandukanye n’urwari rusanzwe rukoreshwa rwa Gardasil 4, kuko rwo rwabashaga gukingira ubwoko 4 gusa bwa HPV.

Yasobanuye ko Gardasil 9 irinda ubwoko icyenda, harimo ubw’ingenzi nka 6, 11, 16 na 18, ndetse n’andi atanu yiyongera kuri ayo. Ibi bituma rutanga uburinzi bwagutse ku ndwara ziterwa n’iyo virusi, cyane cyane kanseri zifitanye isano na HPV.

Ku bijyanye n’uko rutangwa, yavuze ko abantu bamwe bahabwa doze ebyiri, ariko abakobwa bakiri bato biga mu mashuri bahabwa doze imwe. Abagenerwa uru rukingo ni abafite hagati y’imyaka icyenda na 45, mu gihe abagore bafite imyaka 29 kuzamura ari bo bakunze guhabwa doze ebyiri.

RBC yatangaje ko gutangirira mu turere tune byatewe n’umubare muto w’inkingo zabonetse ku ikubitiro. Ibyo bice byatoranyijwe kugira ngo harebwe uko imibiri y’abakingirwa yakira urwo rukingo mbere y’uko rutangira gutangwa mu gihugu hose.

Abayobozi bahagarariye ikorwa ryo gukingira bavuga ko uru rukingo ruzagira uruhare rukomeye mu kugabanya kanseri y’inkondo y’umura. Intego igihugu cyihaye ni ugukingira nibura 90% by’abagenerwa uru rukingo, abagore 70% bagasuzumwa, naho 90% by’abasanzwe barwaye bakavurwa.

U Rwanda rusanzwe rufite intambwe ishimishije muri gahunda yo gukingira HPV, kuko mu myaka ishize hafi uturere twose twageze ku kigero cya 90% by’abakobwa bafite imyaka 12 bakingiwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities