Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubifata ute? Kumara Ibiryo ku Isahani n’Ikosa Rikomeye

Ku Isi hose usanga abantu bafite imico itandukanye mu mibereho ya buri munsi, harimo n’uburyo bafata ibijyanye no kurya. Hari aho gusigaza ibiryo ku isahani bifatwa nk’ikintu gisanzwe, abandi bo bakabifata nk’icyaha cyangwa gusuzugura uwagutumiye. Kubera iyo mico itandukanye, Abanyarwanda bagahera ko bavuga ngo “agahugu umuco akandi umuco.”

Abashakashatsi bavuga ko ku Isi hari imico ibarirwa mu bihumbi byinshi, kandi hakaba hari ibintu umuntu ashobora gufata nk’ibisanzwe ariko akajya ahandi ugasanga bitameze kimwe nk’aho avuye. No ku bijyanye n’imyitwarire ku meza yo kuriraho, usanga hari itandukaniro rikomeye bitewe n’igihugu cyangwa umuco w’aho uri.

Mu bihugu bimwe byo ku mugabane wa Aziya nk’u Bushinwa n’u Buyapani, kurya ukamara ibiri ku isahani bishobora gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’uko utanyuzwe n’ibyo wahawe. Iyo ubimaze byose, uwagutumiye ashobora gutekereza ko utahaze bityo akumva agomba kukuzanira ibindi mu rwego rwo kuguhaza.

Kubera iyo mpamvu, muri iyo mico hari aho usabwa gusigaza akantu gato ku isahani kugira ngo ugaragaze ko uhaze kandi ko ibyo wahawe byari bihagije. Ibi bituma uwagutumiye aticira urubanza ahubwo akumva ko nta kintu wamuburanye, ndetse ko ashoboye kwakira abashyitsi be.

Ku rundi ruhande ariko, hari ibindi bihugu bifata gusigaza ibiryo nk’imyitwarire itari myiza. Mu bihugu bimwe byo muri Aziya y’Amajyepfo n’aho idini ya Islam rifite abayoboke benshi, ibiryo bifatwa nk’impano ituruka ku Mana. Kubera iyo mpamvu, kubisigaza bishobora gufatwa nk’aho umuntu arimo kubipfusha ubusa cyangwa kubitesha agaciro.

Mubihugu birimo iyo mico rero, usabwa kurya kandi ukamara ibyo wafashe byose ku isahani, kandi akenshi abantu barasangira bagashyira hamwe ibyo kurya kugira ngo bitangirika cyangwa ngo bisigare.

Ibi byose bigaragaza ko imico y’abantu itandukanye cyane ku Isi. Ibyo umuntu atekereza ko ari ibisanzwe bishobora kuba bisa n’ibidasanzwe mu kandi gace, akarere cyangwa igihugu. Ni yo mpamvu iyo ugiye gusura igihugu runaka, ari byiza kumenya umuco waho kugira ngo wirinde gukora ibintu bishobora gufatwa nabi.

Kumenya imico y’abandi bituma abantu barushaho kubahana no kubana neza n’abo usanze mu kandi gace, mu bindi bihugu cyangwa mu yindi miryango.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities