Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana avuga ko bikwiye ko igihugu cye gihabwa umwanya mu biganiro bikorwa ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo- Kinshasa.
Yabwiye DW ko ibibazo Congo Kinshasa ihanganye nabyo bigira ingaruka zitaziguye k’Uburundi.
Umunyamakuru yamubajije ku bijyanye n’amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Congo, i Washington muri leta zunze Ubumwe za America (ntabwo Abakuru b’ibihugu barayasinya), amubaza kugira icyo ayavugaho
Minisitiri Bizimana ati “Ndizera ko n’abaturanyi bacu babivuga. Hari ibintu bitigeze biganirwaho kandi ntekereza ko Uburundi n’abandi bafatanyabikorwa, dushaka kuziba icyo cyuho.”
Asanga kugira ngo amasezerano asinywa muri aka Karere azagire icyo ageraho birambye, ari ngombwa ko n’Uburundi buyahabwamo ijambo.
Ibi arabivuga mu gihe igihugu cye giherutse kwitabira inama y’ibihugu by’Akarere, CIRGL/ICGLR, iherutse kubera i Kinshasa mu cyumweru gishize.
Minisitiri Edouard Bizimana yabwiye Deutsche Welle (DW) ku wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo, 2025 ko kuba hari amasezerano yasinyiwe i Washington n’ibiganiro bibera i Doha hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo, bitabuza ibihugu by’Akarere nabyo kugira icyo bikora ngo amahoro aboneke mu Karere no muri Congo.
Bizimana avuga ko Uburundi bumaze kwakira impunzi z’Abanye-Congo zigera mu 100,000 kandi zikiyongera.
Iki gihugu kandi gifite ingabo muri Congo, zagiyeyo ku busabe bwa Perezida Félix Tshisekedi kugira ngo zimufashe guhangana na AFC/M23.
Ahitwa Minembwe hamaze iminsi hari abaturage bigaragambya bashinja ingabo za Gitega kubicisha inzara binyuze mu kubafungira amayira, ntibajye guhaha umunyu n’ibindi ingo zikenera ngo abazituye babeho neza.












































































































































































