Jackson Kwizera
Taliki 25 Gashyantare ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi, UEFA, ryakoze tombora igena uko amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League.
Tombora yabereye ku cyicaro cya UEFA i Nyon mu Busuwisi, ihuza amakipe yabonye itike yo gukomeza nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amajonjora. amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi yamenye uko azahura mu mikino yo gukuranwamo ya cy’imwe cy’umunani.
Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, Champions League yatangiye gukinwa mu buryo bushya busimbura ubwari busanzwe bw’amatsinda umunani agizwe n’amakipe ane-ane. Ubu hashyizweho uburyo bwa “league phase” aho amakipe yose yitabiriye ashyirwa mu itsinda rimwe rinini.
Buri kipe ikina imikino umunani ihura n’andi makipe atandukanye, aho bane bakinirwaho mu rugo abandi bane bakinirwaho hanze. Nyuma y’iyo mikino, amakipe umunani ya mbere ahita abona itike ya 1/8 adaciye mu kindi cyiciro, mu gihe andi akurikiraho ahatana mu mikino ya kamarampaka (play-offs) kugira ngo hamenyekane azuzuza andi makipe azakina 1/8.
Iri hinduka rigamije kongera ihangana, guha amakipe amahirwe menshi yo guhura n’andi akomeye, no kongera umubare w’imikino ikurura abafana ku isi yose. Uko amakipe ya tomboranye:
Paris Saint-Germain vs Chelsea
Galatasaray vs Liverpool
Real Madrid vs Man City
Atalanta vs Bayern
Newcastle vs Barcelona
Atlético de Madrid vs Tottenham
Bodø/Glimt vs Sporting CP
Leverkusen vs Arsenal
Hari imikino izaba irimo ihangana rikomeye cyane, cyane Real Madrid na Manchester City, ndetse na Barcelona na PSG, ishobora kuba imwe mu mikino izakurura amaso y’abafana benshi ku isi












































































































































































