Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umutekano: Uduce 400 tugiye gushyirwamo Kamera zipima umuvuduko w’ibinyabiziga

Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo cyitwa Eastern Ventures cyo Bihugu byunze ubumwe by’Abarabu agamije kwita ku mutekano wo mu muhanda.

Byitezwe kandi ko camera zigenzura umuvuduko zizashyira mu duce 400 two mu Rwanda tuzwiho kuberamo impanuka cyane, aho intego ari uko bizagabanya impanuka ku kigero cya 80 ku ijana.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Polisi y’u Rwanda mu muhango wabereye ku Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2020.

Nk’uko tubikesha RBA, muri aya masezerano, harimo ko iki kigo kizafasha u Rwanda mu gushyira ku mihanda ibikoresho bigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga birimo na za camera, aho bizashyirwa mu mihanda inyuranye mu Gihugu.

Muri ibyo bikoresho hazaba harimo za camera zigendanwa ndetse n’izishinze hafi y’umuhanda byose bigamije kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ndetse no gutahura amakosa akorwa mu muhanda. Ibi byose bikaba biri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda agamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka.

Aya masezerano aje mu gihe Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bari mu bukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwiswe Gerayo Amahoro bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda.

Raporo ya Polisi y’u Rwanda 2019, igaragaza ko impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku kigero cya 17 ku ijana. Impanuka zavuye ku 5,661 mu 2018 zigera 4,661 mu 2019.

Uku kugabanyuka kw’impanuka kwagaragaye nk’umusaruro wa Gahunda ya Gerayo Amahoro igomba kumara ibyumweru 52, ubu ikaba igeze mu cyumweru cya 42 hasigaye ibyumweru 10. Kugeza mu mpera z’umwaka wa 2019 abahuye n’impanuka harimo abanyamakuru 223, abamotari 184 n’abatwara abagenzi ku magare (abanyonzi) 130.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu rwego rwo gukomza gukumira impanuka, bafashe ingamba zo Gukomeza guhana bihanukiriye abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, abakoresha umuvuduko urenze n’abadakoresha igenzura ry’ibinyabiziga.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities