Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye inzego za Leta n’izegerejwe abaturage kongera imbaraga mu kunoza imikorere no gukorana neza, kugira ngo serivisi zihutishwe kandi zirusheho kugirira akamaro abaturage. Yashimangiye ko mu bikorwa byose bikorwa, umuturage agomba gukomeza gushyirwa ku isonga, cyane ko uruhare rwe mu bimukorerwa rugeze kuri 88.4% mu 2025.
N’ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026, mu nama yarifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku Isonga”, yahuje abayobozi b’inzego za Leta n’ab’inzego zegerejwe abaturage. Iyi nama iri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri Habimana, yagaragaje ko uru ari urubuga rutuma abayobozi baganira ku buryo bwo kurushaho kunoza imikoranire, hagamijwe gufasha buri wese gusohoza neza inshingano ze no kwihutisha gahunda za Leta.
Yagize ati: “Inzego z’ibanze dufite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki na gahunda z’iterambere z’Igihugu mu buryo bwegereye abaturage, bushyira umuturage ku isonga, bityo akagira uruhare rufatika mu bimukorerwa.”
Habimana yanagarutse ku musaruro wagaragaye mu myaka 25 ishize kuva politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage yatangira gushyirwa mu bikorwa, aho uruhare rw’umuturage mu bikorwa bimukorerwa rwazamutse rukagera kuri 88.4% mu mwaka wa 2025.
Yongeyeho ko serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze zimaze kugera kuri 232, mu gihe ubushobozi bw’uturere bwo kwinjiza amafaranga bwazamutse, buva kuri miliyari 48.2 Frw muri 2016 bugera kuri miliyari 98.5 Frw muri 2025. Ibi bikagaragaza intambwe igaragara mu guteza imbere imiyoborere n’imicungire y’umutungo.
Ku bijyanye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, Minisitiri Habimana yagaragaje ko hari impinduka zifatika zabayeho mu nzego z’ibanze. Aho yagaragaje ko ubushobozi bwo kuwucunga bwazamutse cyane, uturere twinshi tukaba twarabonye amanota meza mu igenzura ry’imari ya Leta.
Ati: “Twakwishimira kandi ko inzego z’ibanze zazamuye ubushobozi bigaragara mu gukoresha no gucunga umutungo wa Leta aho ubu uturere 27 twabonye igipimo cya ntamakemwa n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta muri 2024 mu gihe muri 2018 nta na kamwe kakibonaga.”
Muri iyi nama kandi, hanagaragajwe uruhare rukomeye rw’inzego z’ibanze mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage, zirimo iz’ubuhinzi, amazi meza, amashanyarazi, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo ndetse no kurengera ibidukikije.
Hanagaragajwe ko izo gahunda zishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’izindi nzego za Leta kugira ngo zigere ku ntego zazo.
Iyi nama yiswe Central and Local Government Meeting, igamije gusuzuma uko ingamba na gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa, ndetse no kurebera hamwe imyanzuro iba yarafatiwe mu nama zitandukanye.
Abayitabiriye baganira ku nshingano z’inzego z’ibanze n’iz’Igihugu, ndetse n’aho zihurira mu guteza imbere gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.
Ikindi cyaganiriweho cyane ni uko inzego z’ibanze zigira uruhare mu kubaka Umuryango Nyarwanda utekanye kandi ushoboye, kuko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere ry’igihugu.
Iyi nama yahuje abayobozi b’inzego za Leta n’abegerejwe abaturage, ikaba ibaye hashize imyaka ibiri hatangiye gushyirwa mu bikorwa icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST2 (2024-2029).
Biteganyijwe ko muri iyi nama, hazasuzumwa ibibazo byagiye bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda, hagashakwa ibisubizo n’ingamba nshya zafasha kugera ku byo abanyarwanda bemerewe n’Umukuru w’Igihugu.













































































































































































