Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano ya buri wese, ashimangira ko ari igikorwa kidakwiye gusuzugurwa cyangwa gufatwa nk’igisanzwe, kuko gifite aho gihurira n’ahazaza h’igihugu.
Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026, mu muhango wo kuzirikana imyaka 30 ishize hashinzwe umuryango IBUKA, ufasha abarokotse Jenoside no kubungabunga amateka yayo. Uyu muhango wabaye umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma no kureba aho urugendo rwo kwiyubaka rugeze.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kwibuka ari ishingiro ry’ubuzima bw’igihugu, aho yagize ati: “umuryango utibuka urazima.” Yongeyeho ko intego ya Ntibizongere kubaho – Never Again, ikwiye gufatwa nk’inshingano ihoraho ku Banyarwanda bose, aho yavuze ko “dukwiye kubifata nk’ ‘isezerano rihoraho.”
Yasobanuye ko umuryango IBUKA ufite uruhare rukomeye mu gufasha abarokotse Jenoside gukomeza ubuzima no gusigasira amateka, agaragaza ko n’izina ryawo ubwaryo rifite igisobanuro gikomeye. Yagize ati: “IBUKA riba ijambo riduha inshingano! Inshingano zikomeye zo Kwibuka, kuko umuryango utibuka urazima.”
Yavuze ko guhuza Kwibuka ku nshuro ya 32 n’imyaka 30 ya IBUKA ari ikimenyetso cy’uko nubwo Jenoside yasize ibikomere bikomeye, abarokotse bakomeje kwiyubaka no kubaho. Ati: “Uyu mwaka turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda! Kubihuza no kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 umuryango IBUKA umaze, bifite ishingiro kandi ikomeye, Abacu bakomeze baruhukire mu mahoro.”
Madamu Jeannette Kagame yanihanganishije abarokotse Jenoside, abashimira ubutwari bagaragaje bwo kwemera kubaho no gukomeza urugendo rw’ubuzima nubwo banyuze mu bihe bikomeye.
Yagize ati: “Munyemerere rero nongere mbwire Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nti ‘Impore’! Mwarakoze cyane kwemera kubaho kugira ngo batazima! Mwarakoze kwemera kugendana ibikomere, tugafatanya twese kubaka u Rwanda batabonye, abato bavukiramo, bagakuriramo, bagakomeza u Rwanda rwunze Ubumwe.”
Yagaragaje ko ishingwa rya IBUKA ryabaye igisubizo ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo, ndetse ko ryafashije benshi kongera kubona icyizere cyo kubaho. Ati: “Kubaho k’umuryango IBUKA gushingiye ku mateka ashaririye y’igihugu cyacu ndetse byaje nk’igisubizo cy’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Ntibyari byoroshye kuva muri Jenoside ngo abantu bakomeze ubuzima uko bisanzwe, bagire icyizere cyo kubaho, gutera imbere no kureba ejo hazaza!”
Yashimiye abashinze uwo muryango n’abawukomeje, agaragaza ko bakoze umurimo ukomeye wo gutangira bushya mu bihe byari bigoye cyane. Yagarutse ku gisekuru cyanyuze mu bihe bikomeye ariko kigafata icyemezo cyo kubaho.
Yakomeje agaragaza imbaraga z’icyo gisekuru, agira ati: “Ariko kandi, ni igisekuru cyafashe icyemezo gikomeye cyo kubaho, n’ubwo Jenoside yadushegeshe ariko umutima w’u Rwanda n’abarwo ntacyawushyikira iyo turi kumwe, dushyize hamwe.”
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko abarokotse Jenoside bagaragaje ubutwari bukomeye bwo kwihangana, anabashimira ku ruhare bagize mu kubaka igihugu. Agira ati: “Ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranywa kandi nta n’uwagishidikanyaho. Mwarakoze.”
Yaboneyeho no kwibutsa urubyiruko ko rugomba gukomeza kurinda amateka y’igihugu no guhangana n’abagerageza kuyagoreka. Aho yagize ati: “Kwibwira ko ubwo dufite amahoro n’umutekano wuzuye bihagije, ntitugire icyo dukora ngo tubirinde, kwaba ari ukwibeshya cyane. Turacyabona abagerageza guhakana no kugoreka amateka. Nk’uko Smith yabivuze,’Lies travel half the road before truth puts boots on the ground’.”
Yahamagariye urubyiruko gufata iya mbere mu kubaka u Rwanda, agaragaza ko uru rugamba rureba buri wese. Ati: “Rubyiruko, Bana bacu, Nta na rimwe tuzigera twicuza amahitamo twakoze yo kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese. Namwe ayo mahitamo azakomeze kuba ayanyu. Uru rugamba ni urwacu. Ni urwanyu.”
Madamu Jeannette Kagame, yasabye Abanyarwanda bose gukomeza guharanira iterambere ry’igihugu no gusigasira ibyo kimaze kugeraho, agaragaza ko Kwibuka bigomba kujyana no kwiyubaka.

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutirara ngo igihugu gifite umutekano ahubwo bagashira imbaraga mu ku cyubaka















































































































































































