Ababyeyi ndetse n’abakuru muri rusange bakora ibishoboka byose ngo abana babo bazavukane ubuzima bwiza, buzira imirire mibi n’igwingira, ibi bigatuma bakora cyane kugira ngo bazarinde abana babo ibyo bibazo.
Nyuma y’ibyo byose ariko abana nabo bagira uruhare rufatika mu kurwanya igwingira n’imirire mibi babikesha ubumenyi bakura mu mashuri, ndetse bagafasha n’abandi kwimakaza ibikorwa bibafasha kwirinda iryo gwingira.
NIYOMUGABO Eric wiga mu mwaka wa 5 amashuri abanza uhagarariye club y’abana yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Gisagara, avuga ko we n’abandi bana nabo bagira uruhare muri ibi bikorwa, binyuze mu ma club yashinzwe mu mashuri, ibi bakabigaragariza mu duce batuyemo ndetse bagafasha n’abandi harimo n’ababyeyi babo gutunganya ibyo kurya birimo indyo yuzuye.
Yagizea ati: “Ku ishuri dufite ama club, ibyo twigiyemo tubijyana iwacu mu rugo tukabyereka ababyeyi, har’igihe baba batabizi cyangwa se nta mwanya bafite ubwo rero nkatwe tuba tugomba kubibereka kuko tuba twabyize. Nanone kandi mu Nteko baduha umanya, tugakina amakinamico ndetse n’indi mikino ifite ubutumwa bwigisha abantu uko bakwirinda igwingira n’imirire mibi.”
Aha niho Evariste Murwanashyaka Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’igihugu ahera asobanura indyo yuzuye icyaricyo mugihe har’abavugako kuyibona bigoye.
Ati: “Hari ababyeyi bagaburira abana babo umuceri n’inyama bakumva ko ubwo babahaye indyo yuzuye, ariko mubyukuri ibyo ntabwo bigize indyo yuzuye. Indyo yuzuye igizwe n’ibirinda indwara, ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibindi. Ubwo rero umuntu uwariwe wese yategura indyo yuzuye, gufata ikijumba, imboga n’indagara ukarya, ntabwo bigoye kandi ntanubwo bihenze.”
Byongeye kandi Murwanashyaka, anasobanura ko Impuzamiryango miryango irengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda kugira ngo iharanire ko bwubahirizwa CLAHDO, ufite uruhare rufatika muri ibi bikorwa mukurwanya iri gwingira. Ati: “Turi kubaka ubushobozi bw’abana mu bigo bw’amashuri bakora amasuku ndetse banatera uturima tw’igikoni, kuburyo nabo bagera murugo bakabibwira abanda aho batuye.”
Impuguke mubijyanye n’imikurire y’abana Faustin Machara, avuga ko kugira ngo irigwingira rirwanywe kandi rihashwe burundu, hagomba kubaho gukomeza kwigisha abantu dore ko hari n’abab batarasobanukirwa neza uko babikora.
Yagize ati: “Tunoze izo service abaturage bakeneye kandi zibagereho neza. Ikindi mvugaho, abadamu batwite bagomba kwita k’indyo yuzuye kugira ngo bazabyare abana bujuje ibisabwa ndetse bafite ubuzima bwiza bityo abaturage bacu bose by’umwihariko abana babe bafite umuzima buzira umuze.”
Inama y’ubujyanama ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo igamije kugabanya imirire mibi n’igwingira, yagaragaje ko Uturere 5 twa Nyamagabe, Gisagara, Nyanza, Kamonyi na Nyaruguru, turi mu turere 15 twa mbere twugarijwe n’ubukene, ni mugihe Ruhango iri mu turere duhagaze neza mu bukungu ku kigero cya 25%, kandi ikaba yarabashije no kugabanya igwingira ku kigero gishimishije cya 22%. Ku rwego rw’Igihugu, Uturere 5 mu 8 tukaba turi munsi y’igipimo cy’igwingira.








































































































































































