Mu myaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, igihugu cyageze ku mpinduka zikomeye mu mibereho y’abaturage, cyane cyane mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Politiki zitandukanye zashyizweho, zafashije abagore kuva mu mirimo yafatwaga nk’iy’imbere mu rugo gusa, yanatumye kandi babona amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo mu nzego zitandukanye z’imiyoborere n’iterambere.
Mukamana Virginie ni umwe mu bagore bagaragaza neza izo mpinduka. Kuri ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu, kari mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Afite uburambe bw’imyaka igera kuri 20 mu Nzego z’Ibanze, aho yatangiye gukora aka kazi akiri umukobwa, akagakomeza na nyuma yo gushaka no kubyara abana babiri.
Mukamana avuga ko mu rugendo rwe rw’akazi atigeze acika intege nubwo hari ibihe byabaga bitoroshye. Asobanura ko uko iminsi yagiye ishira, yagiye arushaho kumenyera inshingano ze ndetse akamenya uko ahuza akazi n’inshingano zo mu rugo. Kuri we, kugira gahunda ihamye no gukorana neza n’umuryango bituma inshingano zose zigerwaho neza.
Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Imvaho Nshya, avuga ko rimwe na rimwe akazi kamusaba gukora no mu masaha y’ijoro, cyane cyane mu bikorwa bijyanye no kugenzura umutekano n’amarondo. Muri ibyo bihe, akenshi aba ari kumwe n’abandi bayobozi bo muri komite nyobozi, ariko by’umwihariko umugabo we amuba hafi akamushyigikira mu kazi ke.
Mukamana ashimangira ko ubufatanye n’umugabo we ari bwo bumufasha gukora neza inshingano ze. Avuga ko nta gufuha cyangwa kutumvikana bijya bibaho, ahubwo ko bombi bumva ko ari inshingano zo guteza imbere umuryango n’igihugu. Uwo mugabo ngo yamuhaye inkunga ikomeye yo gukomeza gukora akazi mu Nzego z’Ibanze.
Ku bijyanye no guhuza inshingano zo kuyobora, kuba umugore no kuba umubyeyi, Mukamana avuga ko byose bisaba gahunda no kwiyemeza. Asobanura ko mu rugo bafatanya mu mirimo, bagashyigikirana, bityo akabona umwanya uhagije wo gusohoza inshingano z’akazi no kwita ku muryango.
Avuga ko umuntu iyo yumvise neza inshingano afite, nta kiba kigoye. Ku bwe, icy’ingenzi ni ukwemera inshingano no kumva ko zose zimureba, yaba izo ku kazi ndetse n’izijyanye n’umuryango.
Mu Rwanda, iterambere ry’uburinganire ryagiye rigaragara cyane mu nzego z’imiyoborere. Mu mwaka wa 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yabaye iya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi kurusha abagabo.
Icyo gihe abagore bari bangana na 61.25%, mu gihe ku rwego rw’Isi abagore mu nteko zishinga amategeko bari ku kigereranyo cya 26.4%.
Nanone kandi, muri guverinoma y’u Rwanda abagore bangana na 50% by’abayigize, mu gihe mu Nzego z’Ibanze amategeko ateganya ko abagore bagomba nibura kugera kuri 30%.
Ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 63 y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2008, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko igihugu cyafashe icyemezo cyo guteza imbere uburinganire kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.
Inkuru ya Mukamana Virginie ni urugero rugaragaza ko iyo abagore bahawe amahirwe kandi bagashyigikirwa, bashobora gutanga umusanzu ukomeye mu miyoborere no mu iterambere ry’igihugu, batabangamiye inshingano zabo zo mu muryango.
















































































































































































