Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda Rwatesheje Agaciro Ikirego cya Ingabire Victoire

Ikirego cya Ingabire Victoire cyateshejwe agaciro

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwemeje ko ikirego cy’umunyapolitiki Victoire Ingabire kidafite ishingiro, nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe bwo gutesha agaciro ingingo ya 106 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, yavugaga ko inyuranya n’Itegeko Nshinga.

BBC Gahuzamiryango, ivuga ko Ingabire wari watawe muri yombi muri Kamena 2025, yavugaga ko habayeho kwivanga mu mikorere y’Ubushinjacyaha, kuko umucamanza yategetse ko akorwaho iperereza kandi ari urwego rwigenga rugomba kwifatira ibyemezo.

Yari yasabye ko iyo ngingo ivanwaho burundu, kuko iha umucamanza ububasha bwo gukurikirana umuntu utari mu rubanza ariko hakaboneka impamvu zituma akekwaho icyaha. Ingabire yagaragaje ko ibi byabangamira ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe ahamijwe icyaha n’urukiko, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Icyakora, Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye ko nta kurenganywa kwabayeho, kuko gutegeka ko hakorwa iperereza bidahita bisobanura ko umuntu ahamijwe icyaha, ahubwo ari uburyo bwo gushaka ukuri. Rwavuze ko mu gihe iperereza ritabonye ibimenyetso bifatika, nta kindi cyari gukurikiraho ku muntu ukekwaho icyaha.

Urukiko rwagaragaje kandi ko kuba izina rya Ingabire ryaravugwaga kenshi mu rubanza rw’abantu icyenda bakekwaho gushaka guhungabanya ubutegetsi, byari impamvu ihagije yo gutegeka iperereza.

BBC ikomeza ivuga ko kubijyanye n’aho Ingabire yavuze ko umucamanza yinjiye mu nshingano z’Ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye ko ibyo yakoze byari mu rwego rwo kurinda ubutabera, kuko atari akwiriye kwirengagiza amakuru ashobora gufasha mu kugaragaza ukuri.

Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko gutegeka iperereza ari kimwe mu byafasha mu gushimangira ubutabera, aho umucamanza adakwiye kurebera gusa ibyo abwirwa, ahubwo ko ashaka no kumenya neza ukuri ku byaha bivugwa.

Nanone byagaragajwe ko nubwo umucamanza yategetse ko hakorwa iperereza, atigeze ategeka imyanzuro igomba kuvamo, bityo ko Ubushinjacyaha bwakomeje gukora inshingano zabwo mu bwisanzure. Amakuru agaragaza ko Ingabire yatawe muri yombi hashingiwe ku byavugiwe mu rubanza rw’abantu icyenda baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu bafitanye isano n’ishyaka DALFA UMURINZI ryashinzwe na Ingabire, nubwo ritaremererwa gukora mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda. Icyo gihe Ingabire yari yitabiriye urwo rubanza nk’umuntu usanzwe ukurikirana iburanisha, ariko nyuma umucamanza ategeka ko akorwaho iperereza ndetse akagezwa imbere y’ubutabera mu gihe cy’iminsi 15.

Nubwo bimeze bityo, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ibyakozwe n’umucamanza wo mu rwego rwa mbere byari bikurikije amategeko kandi bigamije gushaka ukuri no kurinda ubutabera.

Uyu mwanzuro ushyira akadomo kuri iki kirego, ushimangira ko ingingo ya 106 igifite agaciro mu mategeko y’u Rwanda, kandi ko ikoreshwa mu buryo bugamije guteza imbere ubutabera aho kubuhungabanya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities