Panorama Sports
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rutangaza u Rwanda rwaguye amarembo rwerekeza amaso muri Leta ya Los Angeles, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwamamaza Visit Rwanda. Kuba Los Angeles ituwe n’abantu benshi kandi bafite amafaranga biri mu mpamvu zatumye u Rwanda rwerekezayo amaso mu kwamamaza Visit Rwanda.
Ku wa 29 Nzeri 2025, RDB yatangaje ko yabaye umufatanyabikorwa wa LA Clippers ikina ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).
Visit Rwanda ifite gahunda yo kwerekana ishusho y’u Rwanda, umuco, imiterere y’igihugu n’ibyiza nyaburanga byarwo hagamijwe gukurura ba mukerarugendo, ishoramari n’ibindi birimo no kugaragaza isura nyayo ya Afurika, kenshi ukunze gusanga ifatwa nabi mu mahanga.
Ubu bufatanye si ubwa mbere kuko u Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire myiza n’amakipe arimo Arsenal FC yo mu Bwongereza, Atlético de Madrid yo muri Espagne, Buyern Munich yo mu Budage na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Nk’uko tubikesha igihe.com, kuba Visit Rwanda yinjiye muri NBA, biri muri gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku ruhando mpuzamahanga.
Visit Rwanda isanzwe ikorana na Basketball Africa League (BLA) yatangijwe mu 2019.
Imyaka ine ya mbere ya BAL imikino ya Kamarampaka yabereye muri BK Arena, iri I Remera mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, hamwe na Stade Amahoro.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya NBA na NFL habayeho ubufatanye nk’ubwo bwo kwamamaza ubukerarugendo bw’igihugu cyo muri Afurika.
Aya makipe yombi azamamaza Visit Rwanda mu buryo butandukanye aho kuri Clipper, ibaye umuterankunga wayo wa gatatu ugiye gushyirwa ku mwambaro guhera mu 2017, NBA yakwemerera amakipe kwambara imyambaro iriho ibirango by’abafatanyabikorwa.
Perezida wa Kroenke Holdings, Otto Maly yavuze ko gukorana na Visit Rwanda ari amahirwe adasanzwe.
Ati “Aya ni amahirwe adasanzwe kugira Visit Rwanda nk’umuterankunga muri Stade ya SoFi na Hollywood park. SoFi Stadium na Hollywood Park byubakiwe kuba ku rwego mpuzamahanga n’icyerekezo mpuzamahanga nyacyo. Twishimiye kuba RDB yarahisemo kwamamariza ubukerarugendo no gusura u Rwanda hano kuri Hollywood Park, izakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye mu myaka mike iri imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika yabwiye Forbes ko guteza imbere ubukerarugendo ari ibintu byari bimaze igihe bitegurwa kuko ari urugendo rw’imyaka myinshi igera kuri 22.
Yavuze ko ubushake bw’u Rwanda bwatangiye mu 2003 ubwo igihugu cyiyemezaga gushyira imbere ubukerarugendo.
Nyuma yo gushyiraho ingamba zihamye, u Rwanda rwatangiye gushyiraho no gutunganya ahantu hashobora gusurwa ari nabwo hatangiraga ibikorwa byo gucunga ingagi, kuvugurura Pariki nka Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ahashyizwe Canopy walks, ibikorwa byo kurira imisozi byatumye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga isurwa cyane ndetse n’ibindi.
Ikindi yagaragaje ni uko u Rwanda rwashoye mu kugira sosiyete y’indege no gukorana n’izindi kugira ngo rubashe kwihuza n’abatuye Isi mu bice bitandukanye mu buryo bworoshye.
Uyu muyobozi yashimangiye ko bigeze ku rwego rwo gukorana n’amakipe intambwe ya mbere harebwe ku mupira w’Abanyaburayi aho rwabonaga hari inyungu.
U Rwanda rwahisemo kwerekeza amaso muri Los Angeles, Jean Guy Afrika yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigize igice kinini cy’ibyo ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjiza kandi abatuye muri Los Angeles bajyanye neza n’abantu bakunda kurusura.
Ati “Guhitamo aho kwibanda na byo byari ikibazo gikomeye, ariko iyo urebye kur Los Angeles ubwayo, ni imwe mu zituwe n’abinjiza agatubutse muri USA kandi ituwe n’abantu benshi bakunze gutembera. Rero byatumye guhitamo bitatugora cyane.”
Yavuze ko ubwo bufatanye butagamije gusa kuzamura u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, ahubwo bushobora no kugira inyungu nyinshi mu gihe kizaza.
Ati “Hejuru yo gukoresha siporo nk’inzira yo kuzamura abaterankunga ba siporo nko kumenyekanisha, hari indangagaciro dushaka gushyira muri sosiyete yacu. Nk’uko mubizi nta zindi ndangagaciro nziza nk’izitangwa na siporo nko gukora neza, ikinyabupfura, gushyira hamwe, indangagaciro y’uko na nyuma yo gukina bikomeza kugira uruhare k’uko witwara muri sosiyete.”
Yunzemo ati “Siporo ifite uruhare rukomeye cyane mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, kandi ni urugendo rukomeje. Turishimye cyane ku bufatanye nk’ubu.”

Perezida wa LA Clippers, Gillian Zucker, avuga ko ubu bufatanye bugamije kuyifasha kugera ku ntego zayo zirambye zo guteza imbere siporo.
Agira ati “Muri rusange, NBA iri gushaka guteza imbere uyu mukino ku ruhando mpuzamahanga. Kandi hari icyizere gikomeye mu hazaza h’Afurika. Natekerezaga ko ibi ari nk’ubusazi ariko hejuru ya 20 y’ibihugu bifite ubukungu bwihuta mu Isi biri muri Afurika.”
Akomeza agira ati “Iyo urebye by’umwihariko ku Rwanda, hari intambwe ikomeye y’ishoramari mu bikorwaremezo byarwo, ikoranabuhanga, uburezi no mu rubyiruko rwarwo. Bafite urubyiruko ruri gukoresha cyane ikoranabuhanga.”
Zucker yavuze ko muri ubwo bufatanye harimo ko Clippers izafasha mu kuvugurura ibibuga bya Basketball no kubaka aho gutorezwa Basketball mu Rwanda.
Agira ati “Twakoze ibishoboka ngo buri wese abashe kubona Basketball hafi y’aho atuye hano muri Los Angeles, ni muri urwo rwego, ubu buryo ntabwo buboneka ku Isi hose, ibyo ni bimwe mu byo twashyizemo imbaraga muri ubu bufatanye mu gufasha kurema amahirwe ku rubyiruko mu Rwanda yo gukina Basketball.”
Ku rundi ruhande ubu bufatanye na Los Angeles Rams na Visit Rwanda ni amateka akomeye kuri NFL, aho Amerikan Football ikomeje kwaguka mu bihugu bitandukanye.
Mu gihe abafana bazaba bicaye muri SoFi Stadium imwe mu nini ku Isi kuko ishobora kwagurwa ikakira abantu ibihumbi 100, abayirimo bazajya babona ibirango bya Visit Rwanda.
Visit Rwanda kandi izajya inyuza n’amatangazo yo kwamamaza mu buryo bw’amashusho kuri televiziyo ya rutura iri muri iyo stade no ku bibuga bindi biyishamikiyeho.
Perezida wa Los Angeles Rams, Kevin Demoff, na we yashimangiye ko ubwo bufatanye buzatuma ikipe yabo igira abafana no ku ruhando mpuzamahanga ndetse na NFL muri rusange ikamenyekana.
Agira ati “Intego ya mbere yacu ubwo twasubiraga muri Los Angeles tukubaka SoFi Stadium muri Hollywood Park byari ukuzagira LA Rams izina rikomeye. Ubu dufite uburenganzira muri Aziya, Australia na Mexique. Umwaka ushize twabonye uburenganzira bwo gukorana na UAE, twifuzaga cyane gukorana na Afurika kandi twabonye uburyo bwo kugira Rams izina rikomeye kuri uwo mugabane.”
Yavuze ko bijyanye n’uko Rams isanganywe ubucuti na Arsenal FC yo mu Bwongereza bari bafitanye isano ya bugufi na Visit Rwanda.
Mu masezerano LA Rams izajya yambara Visit Rwanda mu mugongo ndetse n’ibirango byayo bishyirwe muri Stade ku mikino yakiriye.
Byitezwe ko ubu bufatanye buzatuma abakunzi ba NBA n’aba NFL batekereza ku ngendo zo kuba baruhukira mu Rwanda ndetse bakaboneraho kubona amahirwe y’ishoramari ahari, nayo bakaba bayabyaza umusaruro.
Visit Rwanda ni gahunda yibanda ku bukerarugendo y’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), gifite mu nshingano gukurikirana byihuse iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gutuma abikorera bazamuka. Visit Rwanda ikorana na gahunda yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubukerarugendo, n’abafatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo babyaze umusaruro ubukerarugendo bugirira akamaro ba mukerarugendo, abaturage ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Ku buso bungana na hegitari 300, Parike ya Hollywood ifite uruhare ruini mu iterambere mu mijyi irimo kubakwa mu burengerazuba bwa Amerika ryubatswe na nyiri Los Angeles Rams nyiri / Chairman E. Stanley Kroenke.
Pariki ya Hollywood yubatswe ku buso bwa metero kare 890.000. igizwe n’inyubako zikomeye, parike rusange, ikiyaga, n’ahantu ho kwidagadurira.












































































































































































