Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

WHO yageneye ishimwe Perezida Kagame

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi, yakira igihembo cyagenewe Perezida Paul Kagame

Raoul Nshungu

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kubera uruhare mu miyoborere ituma Isi ishaka imbaraga zo guhangana n’indwara zidasanzwe zirimo n’ibyorezo.

Kuri  uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, ubwo hari hahumuje umuhango wo ubwo hatangizwaga  inama yiga ku byorezo yateguwe iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima nibwo hatanzwe iki gihembo cyakiriwe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa.

Ambasade y’u Rwanda i Geneva mu Busuwisi ahatangiwe iki gihembo, igira iti “Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu buvugizi bugamije guharanira ko haboneka ubushobozi ku rwego rw’Isi mu gukumira, mu kwitegura no guhangana n’ibihe bidasanzwe bishobora kubaho mu rwego rw’ubuzima.”

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa na we yagaragaje ko yatewe ishema no kwakira iki gihembo cyagenewe Perezida Paul Kagame, wabaye umwe mu bantu 20 mu mateka y’Isi bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyorezo.

Amb. Urujeni yavuze ko ari “Ishema ku kuba imiyoborere y’u Rwanda igira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bugera kuri bose ntibugire n’akarere gasigara inyuma byumwihariko Afurika.”

Ubwo habonekaka urukingo rw’indwara ya Covid yigeze gushegesha Isi, Perezida Paul Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bagize uruhare mu gutuma izi nkingo zisaranganywa zikabasha no kugera mu Bihugu bikiri mu nzira y’iterambere byo ku Mugabane wa Afurika, mu gihe Ibihugu bikize byashakaga kuzikubira.

Mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda hagiye hajyaho ibikorwaremezo birebana na serivisi z’ubuzima harimo  birimo ishami ry’Uruganda rwa BioNTech rutunganya inkingo ryafunguwe mu Kuboza 2023.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda, uw’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana n’iy’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda...

Amakuru

Raoul Nshungu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu bahuza bagenwe n’Imiryango ya...

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu gihugu cya Latvia mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro bizabera mu muhezo na...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities