Raoul Nshungu
Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kubera uruhare mu miyoborere ituma Isi ishaka imbaraga zo guhangana n’indwara zidasanzwe zirimo n’ibyorezo.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, ubwo hari hahumuje umuhango wo ubwo hatangizwaga inama yiga ku byorezo yateguwe iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima nibwo hatanzwe iki gihembo cyakiriwe na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa.
Ambasade y’u Rwanda i Geneva mu Busuwisi ahatangiwe iki gihembo, igira iti “Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu buvugizi bugamije guharanira ko haboneka ubushobozi ku rwego rw’Isi mu gukumira, mu kwitegura no guhangana n’ibihe bidasanzwe bishobora kubaho mu rwego rw’ubuzima.”
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa na we yagaragaje ko yatewe ishema no kwakira iki gihembo cyagenewe Perezida Paul Kagame, wabaye umwe mu bantu 20 mu mateka y’Isi bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyorezo.
Amb. Urujeni yavuze ko ari “Ishema ku kuba imiyoborere y’u Rwanda igira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bugera kuri bose ntibugire n’akarere gasigara inyuma byumwihariko Afurika.”
Ubwo habonekaka urukingo rw’indwara ya Covid yigeze gushegesha Isi, Perezida Paul Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bagize uruhare mu gutuma izi nkingo zisaranganywa zikabasha no kugera mu Bihugu bikiri mu nzira y’iterambere byo ku Mugabane wa Afurika, mu gihe Ibihugu bikize byashakaga kuzikubira.
Mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda hagiye hajyaho ibikorwaremezo birebana na serivisi z’ubuzima harimo birimo ishami ry’Uruganda rwa BioNTech rutunganya inkingo ryafunguwe mu Kuboza 2023.













































































































































































