Mu Rwanda, imibare mishya igaragaza ko abantu bagana serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bakomeje kwiyongera, ibintu byerekana ko iki kibazo kiri gufata indi ntera ariko nanone bikerekana ko abaturage bagenda barushaho kumenya akamaro ko kwivuza hakiri kare.
Ikigo k’Igihugu Gisginzwe Kwita k’Ubuzima Rwanda Biomedical Centre (RBC) cyatangaje ko hagati ya 2021 na 2025, umubare w’abagana izi serivisi wiyongereyeho 9%. Mu mibare yashyizwe ahagaragara, hagaragajwe ko muri 2025 abantu barenga ibihumbi 52 basuzumwe bagasanganwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bavuye ku bihumbi hafi 34 byabarurwaga muri 2021.
Abashinzwe ubuzima bagaragaza ko kwisuzumisha hakiri kare ari ingenzi mu gukumira ubukana bw’izo ndwara no gufasha abarwayi kubona ubuvuzi bwihuse. Umukozi wa RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, Anne Marie Bamukunde, yashimangiye ko abaturage bakwiye kwitabira izi serivisi nta bwoba.
Yagize ati: “Turashishikariza abantu kwisuzumisha hakiri kare, kuko bituma bafashwa vuba kandi bikarinda ko ikibazo gikura kikagera ku rwego rukomeye,”
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko izo ndwara zituruka ku mpamvu zitandukanye, zirimo ibibazo by’imibereho ya buri munsi, ihungabana ndetse n’ibikomere byo ku mutima abantu banyuzemo.
Dr. Rukundo Arthur Muremagingo ati: “Indwara zo mu mutwe zishobora guterwa n’ihungabana, ibibazo by’imibereho ndetse n’ibikomere byo ku mutima umuntu aba yaranyuzemo,”
Hari bamwe mu baturage bamaze kugana izi serivisi bavuga ko zabahinduriye ubuzima, zibafasha kumenya ibibazo bafite no kubona ubuvuzi buboneye.
Umwe muri bo ni Tuyizere David, agira ati: “Kwisuzumisha byamfashije kumenya ikibazo nari mfite no kubona ubufasha. Ubu numva meze neza kurushaho,”
Nubwo bimeze bityo, haracyari icyuho mu kumenyekanisha izi serivisi. Bamwe mu baturage bavuga ko kutagira amakuru ahagije bituma batagana abaganga.
Imibare ya RBC igaragaza ko indwara y’agahinda gakabije (depression) iri mu zikunze kugaragara, kimwe n’igicuri, aho zihariye hafi 26% by’abantu bakuru, mu gihe ku rubyiruko zigaragara ku kigero cya 17%.
Umuryango Mpuzamahanga Wita k’Ubuzima, World Health Organization (WHO) ugaragaza ko indwara zo mu mutwe ari ikibazo cyugarije isi yose. OMS yo ikavuga ko abantu barenga miliyoni 280 ku isi bafite indwara y’agahinda gakabije, bingana na hafi 4% by’abatuye isi.
Ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 19, nibura umwe muri barindwi aba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, bingana na hafi 14%.
Nubwo imibare igaragaza ko ikibazo cyiyongera, inagaragaza ko abantu bagenda barushaho kugana serivisi z’ubuvuzi. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kongera ubukangurambaga no gutanga amakuru ku buzima bwo mu mutwe ari ingenzi, kugira ngo abantu bose bashobore kubona ubufasha hakiri kare.
Ibi byafasha mu kugabanya ubukana bw’indwara zo mu mutwe no guteza imbere ubuzima rusange bw’Abanyarwanda.

Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bariyongereye





















































































































































































