Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Abagore 51% ntibashaka kongera kubyara

Ubushakashatsi bw’umwaka wa 2019 na 2020 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR bugaragaza ko abagore bagera kuri 51% batagishaka kongera kubyara. Ibi ngo bigaterwa n’uko ikiguzi cy’umwana kiri hejuru cyane.

NISR igaragaza ko mu 2019-2020 abagore 51% batifuza kongera kubyara cyangwa barifungije burundu, 34% bifuza kuzongera kubyara nyuma, naho 3% ari ingumba, mu gihe 10% bifuzaga kubyara mu gihe cya vuba, 2% bo nta mwanzuro bafashe.

Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwakozwe na NISR mu 2019/2020, bugaragaza ko hakurikijwe uburumbuke mu Rwanda, abagore bo mu mijyi umwe abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro akabarirwa abana 4.3.

Mu mwaka wa 2005 umugore ugejeje igihe cyo kubyara yabarirwaga abana 6, mu 2014/2015 uwo mubare wari ugeze ku bana 4.2 ku mugore naho muri 2019/2020 bagera ku bana 4 ku mugore.

Iyi mibare yerekana kandi ko abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro bavuye kuri 39% muri 2005, bagera kuri 14% muri 2019/2020. Abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu 2019-2020 bari 64%.

Abahanga mu birebana n’ubwiyongere bw’abantu n’iterambere ryabo, kuba abagore batagishaka kubyara biterwa n’izamuka ry’imyumvire igihugu gikeneye kubakiraho iterambere ry’abagituye, bitewe n’uko ubwiyongere bukabije bw’abaturage butakijyanye n’ubushobozi bw’igihugu. Ibi kandi ngo bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage muri rusange.

Dusengimana Samuel n’umugore we Ruth Uhoranimpuhwe batuye mu karere ka Rwamagana, kugeza ubu bakaba bafite abana babiri aho umwe afite imyaka 9 undi umwaka n’igice, baganira na RBA dukesha iyi nkuru bavuze ko bafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro.

Hirya no hino mu gihugu mu bigo nderabuzima hari serivisi zo kuboneza urubyaro zihatangirwa, ndetse hakaba n’izindi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima ku buryo ababyeyi baje kwisuzumisha inda ndetse n’abaje gukingiza abana bose bakangurirwa kuboneza urubyaro ku bushatse.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyagasambu, Jean Christophe Bihibindi avuga ko byibuze nka 60% by’abakanguriwe bahita bafata umwanzuro.

Impuguke mu birebana n’ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere ryabo Dr. Ignace Kabano akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko iki kigero cya 51% by’abagore batagishaka kubyara ari ikigero igihugu cyakwishimira bitewe n’inyungu zirimo.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities