Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakoresha umuhanda bose baributswa kugira uruhare mu kurwanya impanuka

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda (Ifoto/Ububiko)

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2019, kibanze ku mutekano wo mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yagaragaje ko utifashe neza kubera impanuka zimaze iminsi zihitana ubuzima bw’abantu biturutse ku makosa y’abashoferi arimo umuvuduko ukabije, ubusinzi n’uburangare.

CP Kabera yifashishije ingero eshatu (3) z’impanuka ziherutse kuba. Iyabereye mu karere ka Karongi yatewe n’uburangare bw’umushoferi igahitana ubuzima bw’abantu 11, iyo mu karere ka Nyagatare yatewe n’ubusinzi igahitana abantu 5 n’iyo mu karere ka Nyamasheke yatewe n’umuvuduko ukabije igahitana abantu 2 abandi 16 bagakomereka.

Yagize ati “Izi mpanuka zose zatewe n’amakosa y’abashoferi kandi zashoboraga kwirindwa. Ntabwo bikwiye ko dukomeza gutakaza ubuzima bw’abantu kubera aya makosa. Niyo mpamvu twongeye gukangurira abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi kugenzura imikorere y’abashoferi babo no kubagenera ikiruhuko gihagije.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ingamba Polisi isanganwe mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda harimo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, ishyirwaho ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi, imikwabu yo gufata abatwara basinze no gushyiraho abapolisi benshi bashinzwe umutekano wo muhanda.

Yagize ati “Izi ngamba zose kandi zishyigikiwe na gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro aho twigisha ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda kwirinda impanuka. Harimo n’amahugurwa y’umwihariko yagenewe abashoferi n’abamotari.”

Yongeyeho ati “Mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka hagiye gukazwa ingamba zisanzwe no gushyirwaho izindi ngamba zikomeye harimo kongera ibihano bihabwa abafatiwe mu makosa yo mu muhanda, kwamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, n’ibindi bihano bikomeye.”

CP Kabera yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Polisi isaba abakoresha umuhanda bose kugira uruhare mu kugabanya impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda, bubahiriza amategeko agenga imikoreshereze yawo.

Polisi y’u Rwanda kandi iributsa abakoresha umuhanda bose by’umwihariko abashoferi kuzirikana kugira ubworoherane n’abandi basangiye gukoresha umuhanda.

Ati “Abatwara ibinyabiziga bategetswe kubahiriza ibyapa n’ibirango byo ku muhanda, kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda gukoresha telefoni batwaye, kwirinda gutwara ikinyabiziga bananiwe no kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga.”

Abatwara moto bategetswe kwirinda umuvuduko ukabije no gusesera hagati y’ibindi binyabiziga, kwambara ingofero yabugenewe, kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru no kwirinda gukoresha telefoni batwaye.

Abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi baributswa inshingano zabo nk’abayobozi mu mutekano wo mu muhanda, gukurikirana imyitwarire y’abashoferi babo mu rwego rwo kwirinda ko bashyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga no guha abashoferi babo iminsi y’ikiruhuko ihagije.

Abagenzi nabo baributswa kudashyira ubuzima bwabo mu biganza by’umushoferi, kutemerera motari ubatwaye kubatwara yiruka cyane cyangwa ngo asuzugure ibyapa bimurika. Mugenzi ihutire gutanga amakuru mu gihe ubonye umushoferi cyangwa umumotari utubahiriza amategeko y’umuhanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities