Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abana batanu ku Isi ni bo banduye imbasa mu 2021 _Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi (OMS/WHO) mu Rwanda, bugaragaza ko hakiri ibihugu bimwe byo mu majyepfo ya Afurika byongeye kugaragaramo iyi ndwara guhera muri Gashyantare 2022, birimo Malawi na Mozambique. Iyi indwara ikaba ikinagaragara mu bihugu bya Pakistan na Afghanistan byo muri Aziya akaba ari na ho hagaragaye abana batanu bayifite mu 2021.

Indwara y’Imbasa ikunze kwibasira cyane cyane abana batarageza ku myaka 15, kuko ngo ari bo baba bataramenya neza kandi ngo bazirikane igihe cyose kwita ku isuku. Kuri ubu hashize imyaka 29 indwara y’imbasa itagaragara mu Rwanda, ariko ibyo ntibyakuyeho ingamba zo kuyikumira zirimo izo gukingira abana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi (OMS/WHO) mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bavuga ko buri byumweru bibiri hafatwa amazi aturuka muri za ruhurura hirya no hino akoherezwa muri Laboratwari agapimwa, hagamijwe kureba ko nta virusi itera imbasa yaba irimo kugira ngo tuzagere ku ntego yo kurandura imbasa ki isi.

Byagarutsweho ubwo mu Rwanda hizirinzwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa mu Karere ka Kicukiro, ku Kigo Nderabuzima cya Gahanga, ku wa 28 Ukwakira 2021. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duharanire u Rwanda ruzira imbasa dukingiza abana bacu”. Imbasa ni indwara itera ubumuga, kugira ngo umenye ko umwana ashobora kuba ayirwaye agira uburema bushya mu buryo butunguranye.

Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara ku kaguru kamwe cyangwa yombi, ku kaboko kamwe cyangwa yombi. Ni indwara idakira ishobora no guhitana uwayirwaye cyangwa ikamusigira ubumuga budakira.

Abana bakingiwe imbasa

Bamwe mu babyeyi bakingije abana bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukingiza kandi bemeza ko gukingiza umwana birebe ababyeyi bombi bagafatanya gutuma agira ubuzima bwiza buzira indwara.

Nyirabavakure Christine utuye mu Mudugudu wa Kiyanja, mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga, ati: “Gukingiza umwana ni ngombwa kuko inkingo zabereyeho kugira ngo ziturinde ibyorezo bishobora kwangiza ubuzima bwacu, ni ngombwa gukingiza umwana kugira ngo abone ubudahangarwa bw’umubiri kandi nziko imbasa iyo utayingije umwana ishobora ku mwica”.

Nzabarankize Sylvain wo mu Mudugudu wa Rwinanga, mu Kagari ka Gahanga, yagaragaje ko gukingiza umwana bitareba umugore gusa n’umugabo yabikora umwana ntacikanwe n’inkingo,nk’umugabo bimpa ishema cyane, nashishikariza n’abandi abagabo ko  gukingiza umwana nta pfunwe riba ririmo”

Sibonama Hassan Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko mu ngamba Igihugu gifite harimo gukomeza gukingira kandi hakaboneka umubare munini w’abana bakingiwe kandi hagenda hashyirwaho n’ibindi bigamije gukumira iyi ndwara.

Yagize ati: “Muri iyi minsi harimo n’ibishyashya turimo kuzana; ntabwo turimo gupima imbasa ngo dupime abana bashobora kuba bayikekwaho gusa ahubwo twateye n’indi ntambwe aho dupima amazi yanduye aturuka hirya no hino mu ngo kugira ngo turebe niba hadashobora kuba harimo virusi kugira ngo dutangire gufata ingamba hakiri kare. Turamutse tuzibonye byatuma tugira ukundi twitwara tukarushaho gukingira abana tuvunga ngo iki kibazo nta bwo kiri mu bantu ariko kiri mu bidukikije Ni ibintu byo kwitaho cyane kuko izi virusi nta mupaka zigira iyo hari igihugu cyagaragayemo ubu burwayi biba byoroshye, bishoboka ko bwajya n’ahandi”.

Yakomeje avuga ko bishimira ko ari u Rwanda rwarabashije  guhashya iyi ndwara y’imbasa, kandi gukingira abana  bigenda neza byitabirwa ku gipimo kiri hejuru ya 90%, ariko ntihagomba kubaho kwirara.Turashishikariza ababyeyi gukurikirana abana, niba hari ikintu cyahindutse ku mubiri bajye bihutira kumujyana kwa

Dr Nahimana Rosette umuganga ushinzwe Porogaramu y’ikingira mu OMS mu Rwanda, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitabira gukingiza abana bakumira iriya ndwara kuko mu gihe hari ibihugu ikigaragaramo biba bivuze ko itararandurwa burundu.

Ati: “Kugira ngo tuzajye gufata umwanzuro wo kuvuga ngo imbasa twayiranduye burundu ni uko nta hantu na hamwe ku isi; haba mu bantu haba no bidukikije hazaba hakigaragara virusi y’imbasa”. 

Akomeza agira ati: “Muri iyi myaka itanu iri imbere turi muri gahunda yo kuvuga ngo nta mwana n’umwe ugomba gusigara atabonye urukingo, turashaka kugera ku 100%. Inkingo zirahari, zitangirwa ubuntu nibakomeze bakingize”.

Umwana ukivuka, mu nkingo za mbere ahabwa harimo n’ urw’imbasa, rutangwa mu buryo bubiri; urushinge ndetse n’ibitonyanga. Yongera gukingirwa afite ukwezi kumwe n’igice, agize amezi abiri n’igice, afite amezi atatu n’igice akazongera gukingirwa afite amezi 9.

Umunsi wo kurwanya imbasa ubusanzwe wizihizwa buri mwaka ku itariki 24 Ukwakira, washyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga witwa “Rotary International”, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umushakashatsi witwa Jonas Salk wayoboye itsinda ryavumbuye urukingo rw’imbasa mu mwaka wa 1960.Watangiye kwizihizwa ku isi mu 2012, mu Rwanda ni ukuva mu mwaka wa 2014.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities