Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Abanyamakuru biyemeje kugira uruhare mu kugabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA

Abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima by’umwihariko kuri virusi itera SIDA bibumbiye muri ABASIRWA (Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA) bemeza ko itangazamakuru rikozwe kinyamwuga rishobora kugira uruhare rukomeye mu kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo gukumira ubwandu bushya mu mwaka 2030.

Bemeje ko bagiye kurushaho gukora kinyamwuga mu gihe bahura n’inzitizi nyinshi zishamikiye ku bushobozi bw’amafaranga ndetse n’ubumenyi bugezweho bukenewe mu rwego rwo kunoza inshingano zabo zo gutanga amakuru nyayo, yafasha abaturage guhindura imyitwarire no gukumira iki cyorezo.

Aba banyamakuru nanone bakomoje ku ruhare rwabo mu kugabanya umubare w’abandura virusi itera SIDA, mu gihe mu rwego rw’igihugu hagiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA usanzwe uba tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka, ku rwego rw’igihugu uzihizirizwa mu Karere ka Huye ku nsanganyamatsiko igira iti: Rubyiruko tube kw’ isonga mu guhangana na Virusi itera SIDA”.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kirambuye cyatanzwe n’umunyamakuru, Nikuze Nkusi Diane, usanzwe ukora inkuru z’ubuzima zicukumbuye avuga ko ubunararibonye afite bumugaragariza ko gukora inkuru z’ubuzima

 by’umwihariko za HIV bisaba ubuhanga bwihariye n’ubumenyi bwimbitse.

Ati ”Ni ngombwa ko umunyamakuru ukora muri iri shami ry’ubuzima n’ibyorezo, ahora ajyanye n’igihe (up-dated). Urugero twamaze igihe dukangurira abafite virusi itera SIDA kwitabira gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, ariko ubu igihe tugezemo tugomba gukora inkuru zigamije kumenya no kureba imbogamizi mu gufata.”

Yakomeje avuga kandi ko gukora inkuru zivuga kuri virusi ya SIDA ari akazi gakomeye kandi gasaba kugakunda, kwihangana ndetse no kugira ubumenyi buhagije bijyanye n’umurongo wahisemo inkuru ijyenderaho.

Umunyamakuru Ngaboyabahizi we ashimangira ko umunyamwuga we agomba gutanga itabaza mu rwego rwo gukumira icyorezo gishobora guhitana ubuzima bw’abantu.

N’ubwo ibitangazamakuru byinshi bisangiye ikibazo cyo kutagira amafaranga ahagije ngo bibashe gukora inkuru z’ubuzima kinyamwuga hari abemeza ko abanyamakuru bafite amahirwe yo kwishyira hamwe bityo n’ubushobozi bukaboneka.

Kumva no guha agaciro ibyo abafite virusi itera SIDA batangaza, kumenya ibibazo bibugarije, gutangaza amakuru no kwishakira amasoko y’inkuru zakozwe ku buzima ni zimwe mu nzira zemejwe n’abanyamakuru mu rwego rwo kunoza imirimo yabo.

Mu gihe hakirimo ikibazo cy’ubuke bw’inkuru z’ubuzima cyane cyane izivuga kuri HIV bitewe n’impamvu z’ubumenyi n’ubushobozi, Ishyirahamwe ABASIRWA ryifuza ko buri munyamakuru kabone ko adakora ku buzima aba akwiriye gutanga ubutumwa bufasha abantu kumenya uburyo bakwirinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA, Bahati Innocent ati ”Urugero muri iki gikorwa twahuguyemo abanyamakuru 40 twifuza ko buri igihe iyo ari ngombwa bagomba gutangaza inkuru batitaye gusa ku ibarurishamibare kuko icy’ingenzi ni uguhozaho bityo umusaruro ukazaboneka muri 2030, nk’uko twese abanyarwanda twabyiyemeje.”

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities