Ibihe byiza mwe mwese mudahwema kudukurikira umunsi kuwundi, nizere ko aho muri mubice bitandukakanye by’igihugu cy’u Rwanda mukomeje kumererwa neza. Muri iki cyumweru dusoje habaye ibintu byinshi bitandukanye, aya ni amwe mu makuru yarenze iki cyumweru dusoje:
Muri iki cyumweru dusoje, Perezida Paul Kagame yakiriye umwe mu ntumwa 12 z’Itorero The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, David A. Bednar n’itsinda bari kumwe, banagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire igamije guteza imbere uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza.
Aba bayobozi bombi baganiriye ku ndangagaciro zikwiye kuranga umuryango ushingiye ku myemerere ukorera abaturage ariko bibanda ku nzego zirimo uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza.
Iri torero kandi riherutse guhuza abayobozi baryo mu Rwanda n’abo mu nzego za Leta zitandukanye mu kuganira uko The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ yakomeza guteza imbere uburezi mu Rwanda, no gukora imishinga iteza imbere imibereho myiza y’Abaturarwanda muri rusange.
Mu mikoranire na Leta y’u Rwanda, The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints iherutse kugirana amasezerano na Minisiteri y’Uburezi ku buryo abanyarwanda bashaka kwiga muri iyo kaminuza banyuze ‘online’, bazishyurirwa ikiguzi kiri hagati ya 10%-50%, ndetse buri munyeshuri akanahabwa mudasobwa yo kwifashisha mu masomo.
Ku Banyarwanda kwiga muri BYU–Pathway byatangiye mu 2020 bitangirana n’abanyeshuri 98, gusa ubu byitezwe ko hazakirwa nibura abandi 450 mu mwaka utaha.
Mu mpera z’umwaka ushize kandi u Rwanda, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo na The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints hatangajwe ko hagiye gutangizwa uburyo bwo gukorera abafite ubumuga amagare nta kiguzi.
Imibare ya The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ igaragaza ko mu myaka itanu yari ishize, imaze gutanga amagare y’abafite ubumuga arenga 4500.

Sassou Ngueso yambitswe umudali na H.E Paul Kagame ubwo yasuraga u Rwanda
Muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso. Yanakomeje kandi agaragaza ko u Rwanda rwishimira umubano n’imikoranire myiza ikomeje hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Congo bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.
Muri 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.
Mu 2023, Perezida Kagame yambitse Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda mu ruzinduko, umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika anamugabira inka.
Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82 yatorewe manda ya gatanu yo kuyobora Repubulika ya Congo ku majwi 94.82%.
Nanone kandi muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza itsinda riyobowe na Francine LeFrak washinze Francine LeFrak Foundation y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, banafatira hamwe ifunguro rya Saa Sita.
Iri tsinda riyobowe na Francine LeFrak, rigizwe n’abageze mu Rwanda bwa mbere, barimo abayobozi mu nzego zirimo uburezi, ibijyanye n’imitungo itimukanwa, amategeko, ubugeni, imari, itangazamakuru, ikoranabuhanga n’abakora imirimo ijyanye n’ubugiraneza.
Uyu muryango washinzwe mu 2009, buri mwaka ufasha abagore babarirwa mu bihumbi mu gushora imari mu mishinga itandukanye irimo kububakira ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi mu by’imari, ubucuruzi, ibijyanye n’ikoranabuhanga na mudasobwa, ubukorikori n’ibindi.

Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere
Muri iki cyumweru kandi, Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa ko abagore bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, abasaba kurushaho guhindura imitekerereze n’imikorere kugira ngo bagire uruhare rufatika mu kuzamura imibereho n’ubukungu byabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yahuje abarenga ibihumbi bibiri, mu Intare Arena, ku wa 21 Werurwe 2026. Yagaragaje ko abagore bafite amahirwe n’uburenganzira buhagije, aho yabasabye kuyabyaza umusaruro.
Yakomeje asaba abagore gukunda igihugu no kugikorera mu buryo bufatika, agaragaza ko iterambere ryabo ridakwiye gushingira ku bandi ahubwo ko bakwiye kurigiramo uruhare bo ubwabo. Yanagarutse ku mwanya w’umugore mu muryango, ashimangira ko ari we nkingi y’ingenzi mu burere n’imibereho myiza y’abagize umuryango.
Mu gutangiza Inama Nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée Visi Perezida wa Mbere w’uyu muryango, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zangiza ubuzima.
Mu butumwa bwe, Uwimana Consolée yashishikarije urubyiruko kuba maso no kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge n’indi myitwarire ishobora kwangiza ejo hazaza, abasaba kwiyubaka kugira ngo bazabe abenegihugu bafite akamaro ku gihugu no kuri bo ubwabo.
Yagaragaje ko ibiyobyabwenge bikomeje guteza ibibazo bikomeye mu mibereho y’abaturage, cyane cyane mu rubyiruko, bityo ko bikwiye kurwanywa n’imbaraga zose.
Ku rundi ruhande, Uwimana Consolée yasabye urubyiruko rwa FPR Inkotanyi gushyira imbaraga mu gutekereza ibisubizo bishya by’ibibazo bibangamiye Abanyarwanda, no kugira uruhare rufatika mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Mugusoza iyi nama Nkuru ya Gatandatu yasojwe n’iy’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro nzima, kwirinda gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, kurinda isura y’Igihugu, barwanya imvugo mbi n’amacakubiri kandi bakimana u Rwanda.

Abayisilamu basoje igisibo
Byongeye kandi, ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, Abayisilamu bo mu Rwanda n’Isi yose bizihije Eid Al Fitr, umunsi mukuru wo gusoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, Mufti w’u Rwanda, Musa Sindayigaya, yabasabye gukomeza gukora bikorwa byiza no kwirinda gusubira mu byaha nyuma yo gusoza igisibo cya Ramadhan.
Mufti Sindayigaya yasobanuye ko Ramadhan ari igihe cyihariye cyo kwegera Imana no kwiyubaka mu mico myiza, asaba abayisilamu kudahagarika ibyo bagezeho mu byiza bakoze muri icyo gihe. Yibukije ko gusenga, gufasha abatishoboye no kwirinda ibyaha ari ibikorwa bigomba gukomeza buri munsi, kabone n’iyo byaba ari bike ariko bigakorwa ubudahagarara.
Umunsi mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu wahuje imbaga y’abayisilamu mu isengesho rusange, rikurikirwa n’ibikorwa byo gusabana no gusangira ibyishimo mu miryango. Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko mu kwezi kwa Ramadhan wakusanyije amafaranga arenga miliyoni 38 Frw, yakoreshejwe mu gufasha abatishoboye kubona amafunguro ku munsi wa Eid, aho hanatanzwe toni 20 z’umuceri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Sibomana Salimu, yavuze ko kwegera Imana ari inshingano idahagarara, anatangaza ko imyiteguro y’urugendo rutagatifu rwa Hajj iri kugenda neza, aho Abayisilamu 65 bazajya muri Saudi Arabia mu kwezi kwa Gatanu. Mufti Sindayigaya yanasabye gushimira Imana ku mahoro u Rwanda rufite, anibutsa abayisilamu gukomeza ubumwe n’imikoranire, cyane cyane mu gihe hari ahandi ku isi, by’umwihariko mu Burasirazuba bwo hagati, hari umutekano muke bitewe n’intambara.

Perezida Museveni na Ruto batangije ku mugaragaro ikorwa ry’umuhanda wa gariyamoshi
Muri iki cyumweru ku wa 21 Werurwe 2026, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto batangije ku mugaragaro umushinga wo kwagura umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibihugu byombi, ukazagera no mu Rwanda.
Uyu mushinga uzanyura mu bice bitandukanye bya Kenya birimo Naivasha, Kisumu na Malaba, mbere yo kwinjira muri Uganda werekeza i Kampala. Nyuma yaho, hazakomeza igikorwa cyo kuwugeza mu Rwanda, hagamijwe koroshya ubwikorezi n’ubucuruzi mu karere.
Byitezwe ko uyu muhanda utazagarukira aho gusa, kuko uzanagurwa ugakomereza mu bindi bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo ndetse na Repubulika ya Centrafrique, bityo ugafasha mu kongera ubuhahirane n’imikoranire mu aka karera ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ruto Perezida wa Kenya, yagaragaje ko uyu mushinga uzafasha cyane urubyiruko kubona akazi ndetse ukanazamura ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Biteganyijwe ko igice kiri hagati ya Kenya na Uganda kiziyongeraho intera ya kilometero 643, kikazatwara amafaranga agera kuri miliyari 8,5 z’Amadolari ya Amerika, kikaba kizafasha mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu karere no kugabanya igihe cy’ingendo.











































































































































































