Abantu 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abagabo babiri barashe abari baje mu munsi mukuru w’Abayahudi bita Hanukkah .
Barasiwe ku mazi aho bari baje kwishimana n’abandi kandi mu bapfuye harimo n’abana.
Barasiwe ahitwa Bondi Beach muri Australia, hakunze kwitabirwa na ba mukerarugendo.
Ababibonye bavuga ko bagiye kubona babona abagabo babiri bavuye mu modoka ya Honda, batangira kurasaba mu bantu, barasa umwe, bakongera bakarasa undi gutyo gutyo…
Amafoto ya Dailymail yerekanye umugabo witwa Naveed Akram w’imyaka 24 arasira abantu ku kiraro.
Uretse abantu 12 bahasize ubuzima, hari abandi 29 bakomeretse barimo n’umupolisi.
Abo bose boherejwe mu bitaro bitandukanye biri mu mujyi wa Sydney.
Minisitiri w’Intebe wa Australia witwa Anthony Albanese yamaganye iki gitero cy’iterabwoba.
Akram yarashwe ntiyapfa, ubu arafunzwe ariko uwo bari kumwe we yarashwe arapfa.
Urugo rwe ruri ahitwa Bonnyrigg rwasatswe na Polisi kandi bivugwa yari amaze umwaka umwe arutuyemo.












































































































































































