Mu Bwongereza abaturage bacitsemo igikuba nyuma y’uko umuntu asanzwe abagenzi muri gari ya moshi akabatera ibyuma agasiga ubuzima bw’abantu icyenda buri hagati y’urupfu n’umupfumu.
Polisi yo muri iki gihugu ahitwa Huntingdon muri Cambridgeshire ivuga ko hari abantu babiri bafashwe ngo bakurikiranwe kuri icyo gitero, ikemeza ko hari n’abandi igishakisha.
Abakomerekejwe n’icyo cyuma gityaye cyane kandi kirekire bajyanywe mu bitero ngo bapfukwe baterwe n’amaraso kuko bavuye cyane
Muri rusange abantu icyenda nibo bakomeretse bikomeye n’aho umwe we ntibikomeye ndetse ashobora no kuva kwa muganga bidatinze.
Ishami rya Polisi y’Ubwongereza rishinzwe gucunga umutekano aho za gari ya moshi zica ryitwa Police Transport Force ryemeza ko kiriya gitero cyabaye mu ijoro ryakeye cyari gikomeye.
Chief Superintendent Chris Casey yabwiye Dailymail ati: “ Ni igitero gikomeye kandi giteye ubwoba. Mbere na mbere twihanganishije abo cyagizeho ingaruka ndetse n’imiryango yabo.”
Chris avuga ko iperereza ryagutse ryatangiye ngo hamenyekane uko cyateguwe n’abakigizemo uruhare bose.
Kiriya gitero cyabaye hashize igihe gito gari ya moshi ihagurutse ahitwa Peterborough, abagenzi bari bayirimo bakaba bahuye n’akaga ubwo uwo muntu yabafatiranaga abatunguye agatangira kubateragura ibyuma, abahungiye mu bwiherero n’aho akahabasanga.
Umuvuduko gari ya moshi iba ifite, ubwinshi bw’abitwaye n’uburyo icyo gitero cyakozwemo biri mu byatumye abantu bakomeretswa cyane n’icyo cyuma batewe.
Sky News yanditse ko ubwo Polisi yahageraga, yasanze abatewe ibyo byuma baryamye hasi bananiwe kweguka kuko bari baviriranye.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer yavuze ko ibyabaye bibabaje, afata mu mugongo imiryango y’abaturage bahuye n’ako kaga, kandi ashima uko Polisi yihutiye gutabara.












































































































































































