Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Ibigo mbonezamikurire byaciye izerera ry’abana   

Bamwe mu babyeyi barerera mu kigo mbonezamikurire (ECD) mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, bishimira ko abana babo batakizerera nyuma y’uko umuryango mpuzamahanga Help a Child Rwanda ububakiye irerero, mu gihe bagiye mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ababyeyi bo mu murenge wa Nyamata bubakiwe n’umuryango mpuzamahanga Help a Child Rwanda ikigo mbonezamikurire gifasha abana babo kubona indyo yuzuye, kugira ubumenyi no kuba batekanye mu gihe ababyeyi babo bagiye mu mirimo yabo ya buri munsi. Mbere yuko iki kigo cyubakwa, abana basigaraga mu midugudu, badafite ababitaho. Ubu ntibakizerera kuko bafite aho birirwa, kandi barerwa n’ababihuguriwe.

Mukarurangwa Marie Jeanne ni umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo mbonezamikurire cya Nyamata. Yemeza ko ababyeyi babohotse cyane, kuko bahoranaga impungenge z’abana babo mu gihe babasize mu ngo, kandi ntawubitaho. Ati “Abana bacu baratekanye kandi ikigo kiratwegereye. Nta mwana ukizerera, kuko ugejeje imyaka itatu, tumuzana hano mu kigo mbonezamikurire.”

Mukarurangwa yishimira ko abana babo bahungukira ubumenye n’ikinyabupfura kandi bakahavumburira impano zabo zitandukanye. Asanga hakenewe kongerwa ibindi byumba kuko abana badasiba kwiyongera buri gihe.

Agira ati “Turasaba ko batwubakira ibindi byumba kugira ngo abana bose bajye bitabwaho mu gitondo no mu masha y’icigamunsi. Ibi byafasha ababyeyi kugira igihe gihagije cyo gukorera ingo zabo, nta guhangayikira umutekano w’abana babo basubira imuhira saa tano, basimburanwa n’abandi”.

Iki kibazo cy’amasaha, kigarukwaho na   Akimanizanye Théodette, na we ufite abana barererwa mu kigo mbonezamikurire cya Nyamata. Asanga bigora ababyeyi kuba baboneka mu masaha ya nyuma ya saa sita, kuko benshi baba bagiye kure y’ingo zabo mu mirimo itandukanye. Yerekana ko nubwo icyo kibazo kitarakemuka neza, abana babo bamerewe neza. Ati “Ubu abana banywa igikoma buri munsi ndetse n’amata.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ashimira ababyeyi bumvise akamaro ko kugana iki kigo mbonezamikurire, bakaza ari benshi. Avuga ko akarere kagiye gushaka amikoro kugira ngo kongere ibyumba abana bose bitabweho.

Agira ati “Ubu rero icyo tugiye gukora ni ugushaka amikoro n’abafatanyabikorwa, turebe uko twongera ibyumba kuri iki kigo. Ni ngombwa ko twubaka ibindi bigo ahantu hatandukanye kugira ngo ari ab’uyu mwaka n’ubutaha bazabone aho babakirira hahagije.”

Help a Child Rwanda ni yo yubatse iki kigo mbonezamikurire cya Nyamata ku bufatanye n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku bana -UNICEF. Hari ibyumba bitanu byatangiye byakira abana 200, ariko ubu bakaba bageze kuri 330.

Bwana Nshimiyimana Jean Claude uhagarariye Help a Child mu Rwanda, avuga ko bishimira kuba umufatanyabikorwa wa Leta mu kubaka ahazaza h’umwana. Yemeza ko Help a Child Rwanda izakomeza  kubaka andi marerero no guhugura abarimu kugira ngo bakurikirane abana neza batabahutaza. 

Mu Karere ka Bugesera habarurwa ibigo mbonezamikurire by’abana bato (ECD) 26 bibarizwa mu mirenge 15 igize aka karere.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Amakuru

Pariki y’Igihigu y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025 yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni $5,06 ) avuye mu bikorwa...

Amakuru

Panorama Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, barasaba ko hatangizwa byihutirwa uburyo bwo kugenzura...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities