Raoul Nshungu
Depite Mukabunani Christine avuga ko abona natcyo bimaze gufata umucuruzi wanyereje imisoro ukamufunga aho kumuca amafaranga ngo abone ko hari ingaruka bimugira ho.
Uyu mudepite yabigarutse ho kuri uyu wa kabiri 29 Mata 2025 ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga amategeko yavuguruwe ndetse inatora imishinga y’amategeko mashya arebana n’imisoro n’amahoro.
Depite Mukabunani yavuze ko we asanga umucuruzi wanyereje imisoro hajya hafatwa agaciro k’ibyo yanyereje washaka ukagakuba inshuro nyinshi aho kugira ngo umufunge kuko ntacyo bimaze.
Agira ati “Icyo navuze ni uko igihano cy’igifungo ku mucuruzi ngo yanyereje umusoro ntabwo gikwiye,kuko yanyereje umusoro umuhanisha nibura ihazabu, niyo wafata agaciro k’ibyo yanyereje ugakuba inshuro ushaka ukaba uramuhannye.”
Uyu mudepite yongera ho ko abona ntacyo bimaze gufata umucuruzi ukamufungura
Agira ati “Kumufata ngo uramufunze ntabwo ngewe numva icyo byaba bimaze no kuvuga ngo ni ukumuca intege numva umuciye amafaranga aribwo yacika intege kuko akora ashaka kunguka naho kumufunga ashobora kuvuga ati nibashake bamfunge amezi 6 nzagaruka ariko umuciye amafaranga yabona ko hari ingaruka.”
Kuri iki cyifuzo cya Depite Mukabunani,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera yavuze ko kubafunga atari gushaka kongera umubare w’abafungwa ahubwo ari kurusha ho kongera iyubahirizwa ry’amategeko.
Depite Mukabunani yigeze gusaba ko abana bagaraga nk’intyoza mu Ikoranabuhanga ariko bakarikoresha biba batagajya bafungwa ahubwo bajya boherezwa aahntu mu kigo bakigishwa ubundi bakagaruka bagakoresha ubumenyi bw’abo mu kubaka igihugu.
