Ku wa kabiri tariki ya 28/03/2023, Umuryango GAERG ku bufatanye na Imbuto Foundation n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima _RBC, hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu baturage bugamije kubasangiza amakuru ku buzima bwo mu mutwe.
Ubu bukangurambaga bukorwa binyuze mu mushinga Baho neza ukorera mu turere twa Gasabo na Bugesera, bigashyirwa mu bikorwa biciye mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe cyitwa “AHEZA Healing and Career Centre (AHCC)’’ kiri i Ntarama mu karere ka Bugesera.
Ni umushinga ugamije ibikorwa by’ubukangurambaga ku kwita ku buzima bwo mu mutwe. Kuri iyi nshuro hasuwe abaturage bo mu murenge wa Nduba, utugari twa Butare na Gasura.

Ubutumwa n’ibiganiro bitangwa bigamije ku kumenya ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ibitera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ibimenyetso bigaragaza umuntu ufite ibibazo bwo mu mutwe, aho wabonera ubufasha n’ubuvuzi ku bafite ibibazo byo mu mutwe. Ibi bikaba byaragarutsweho na Murenzi Patrick, ushinzwe gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’Ubudaheranwa muri GAERG.
Uhagararariye Umurenge wa Nduba witabiriye ubu bukangurambaga akaba yashimye iyi gahunda asaba abaturage kuzajya bitabira ibiganiro bizajya bitambutswa mu matsinda ya Baho neza kuko bizatuma imiryango itekanye izira ibibazo byo mu mutwe ,avuga ko kandi ari ni uburyo bwo kubona amakuru n’ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Abaturage basobanuriwe ko uwagize ikibazo ku buzima bwo mu mutwe afashirizwa kwa muganga harimo ibigo nderabuzima, cyangwa bakifashisha umurongo utangirwaho ubufashwa wa GAERG 1024. Hari kandi n’abandi hatandukanye no kwegera abakorerabushake bahuguwe bitwa “Abaruhuramutima”.
Abitabriye ubu mukangurambaga bashima ibiganiro bitangwa kuko bibafasha kumenya amakuru ku buzima bwo mu mutwe.

Mukeshimana utuye mu Kagari ka Butare, umudugudu wa Kanani ni umwe mu bitabiriye ibiganiro. Avuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo n’iby’amakimbirane mu miryango, batari bazi ko bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.
Agira ati “Inyigisho twahawe zidufashije kumenya uko twakitwara mu bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe kandi tukemenya aho twafashirizwa igihe twahuye n’ibyo bibazo. Twishimiye cyane uyu mushinga Baho neza. Uje tuwukeneye rwose.”
Ibi byagarutsweho na Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Butare, Mwizere Florent, agira ati “Uyu mushinga uzadufasha byinshi bijyanye n’imyitwarire tubona iganisha ku buzima bwo mu mutwe. Bizadufasha kugira imiryango itekanye kandi iteye imbere.”

Ibi bikorwa by’ubukangurambaga byabereye kandi mu murenge wa Jari mu tugari twa Buhiza na Nyaburiba mu karere ka Gasabo, no mu karere ka Bugesera mu murenge wa Musenyi mu tugari twa Nyagihunika na Gacaca.
Ubutumwa butangwa bunyura mu biganiro n’inzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugirana n’abaturage, hagamijwe kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe no kubahumuriza, cyane cyane muri iki gihe tugiye kwinjira munsi yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti “Ubuzima bwo mu mutwe ni isoko yo kubaho neza”.
Panorama












































































































































































