Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Gasabo: Pro-Femmes Twesehamwe yatanze inkunga ya miliyoni 51 ku bahoze ari abazunguzayi

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Umuryango Pro-Femmes Tweshamwe umaze ushinzwe, watanze inkunga ingana na miliyoni 51 z’amafaranga y’u Rwanda ku bahoze ari abazunguzayi bo mu karere ka Gasabo.

Impuzamiryango Pro-Femmes twese hamwe isanzwe irwanya ihohoterwa ndetse igaharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo yatanze inkunga ya miliyoni 51 z’amanyarwanda ku bahoze bacururiza mu muhanda biganjemo abagore.

Aba bahawe iyi nkunga ni abagabo n’abagore 660 bahoze bacururiza mu muhanda, ibi bizwi nk’ubuzunguzayi, bakaba baribumbiye mu matsinda 31 yo mu mirenge ya Remera, Kimironko na Gisozi yo mu karere ka Gasabo.

Perezidante wa Pro-Femmes twese hamwe, Dr. Liberatha Gahongayire, yavuze ko aba biganjemo abagore, nyuma yo kuva mu muhanda bari babonye aho bakorera (mu masoko) ariko bakagahura n’imbogamizi z’igishoro; gusa ubu nka Pro-Femmes aba bagiye kuba umusaruro ku gihugu.

Ati “Nk’abandi banyarwanda, bafite uburenganzira bwo kugira aho bakorera ibikorwa by’Iterambere. Akarere ka Gasabo kari kabahaye aho bakorera mu masoko, ariko bahura n’imbogamizi z’igishoro. Icyo twabafashije dufatanyije n’inama nkuru y’igihugu y’abagore (CNF), ni ukubigisha gukorera hamwe. Ubu tubahaye n’inkunga ya Miliyoni 51 kugira ngo bongere igishoro cyabo, ndetse bave mu cyiciro cy’abafashwa ahubwo babe abashoramari banasora, ku buryo byongera n’imari ku gihugu.”

Atanga ubutumwa kuri aba bahawe inkunga, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yabasabye kudasubira mu muhanda cyane ko bitemewe, anabibutsa ko uwagira ikibazo yakwegera ubuyobozi agafashwa.

Ati “Ubutumwa dutanga ni uko kuzunguza bitemewe. Iyo ufite ikibazo uratwegera, tugira n’indi gahunda ya VUP aho ushobora kuza ugasaba inguzanyo nk’ibihumbi 100Frw ukabiheraho ugakora, ukiteza imbere.”

Akingeneye Jackeline wakoreraga mu muhanda ubu akaba akorera mu isoko ry’Agaciro Market riherereye Kimironko, avuga ko babakoreye igikorwa cyiza cyo kubakura mu muhanda, kuko ubu izuba ntirikibica ndetse n’ibibazo bahuraga nabyo mu muhanda harimo gukubitwa barabikize.

Ati “Igikorwa badukoreye ni cyiza, kuko nta zuba rikitwica, ntawukitwirukankana dufite abana twitura hasi, ubu ibintu bimeze neza{…} kuko nabonye aho nicara. Iyi nkunga igomba kumbyarira ikindi kintu kidasanzwe nkiteza imbere, nkabera urugero abakiri mu muhanda, bakabona ko nta cyiza cyaho ndetse nzabasha no kwishyurira abana amashuri.”

Mubyineza Daniel ukorera mu isoko ry’Urumuri Market ku Gisozi, avuga ko mbere babagaho mu ngorane kuko bahoraga bahanganye n’abashinzwe umutekano, ariko ubu bakaba batekanye ubuzima buri guhinduka.

Ati “Twabagaho nk’abarwaye umutima kubera guhora duhanganye n’abashinzwe umutekano, aho twakoreraga ntiwabaga wizeye gucyura umubyizi ; niyo mpamvu dushima Pro-femmes Twesehamwe, Akarere ka Gasabo na CNF. Iyi nkunga igiye kudufasha kongera igishoro no kunoza ibyo dukora.”

Pro-Femmes Twese Hamwe ni impuzamiryango yashinzwe mu mwaka wa 1992, ikaba yaratangiye igizwe n’imiryango 13 ikora irwanya ihohoterwa ndetse igaharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo. Kuri ubu ivuga ko bamaze gufasha abagore barenga ibihumbi Magana abiri na cumi n’umunani mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Raoul NSHUNGU

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities