Panorama
Urubyiruko rugera ku gihumbi rw’Abayisilamu rwasabwe kugira uruhare runini mu gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane ikoreshwa ibiyobyabwenge ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ubutagondwa n’ibindi byaha muri rusange. Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 28 Mutarama mu kagari ka Gatsibo, umurenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ubu butumwa baherewe mu nama bagiranye n’ubuyobozi bwabo mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba bwari buhagarariwe na Sheik Kamanzi Kassim ari kumwe na Superintendent of Police(SP) Theogene Karekezi ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo Rugengamanzi Steven.
SP Karekezi yakanguriye uru rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kubikangurira abo bazayobora kuko bigira ingaruka mbi ku mutekano no ku buzima bwabo. Yagize ati: “uwanyoye ibiyobyabwenge bimutera gukora ibindi byaha binyuranye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi byaha by’urugomo”. Yabashishikarije gutanga amakuru y’ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge.
Yanabahaye kandi ikiganiro cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, irishingiye kugitsina, icuruzwa ry’abantu n’ishimutwa ry’abana, aha akaba yaragize ati:” Muri iyi minsi hari umuco wadutse ndetse wageze na hano mu Rwanda w’aho abantu baza bagashuka abana cyane cyane b’abakobwa bababeshya ko bagiye kubashakira akazi keza cyangwa amashuri mu bihugu by’amahanga, wagenda ukisanga ibyo bagusezeranyije ataribyo urimo ahubwo warashowe mu buraya cyangwa ukoreshwa imirimo y’agahato bikaba byakuviramo urupfu”.
SP Karekezi yakomeje akangurira urubyiruko kwima amatwi ababashishikariza kwinjira mu mitwe igendera ku mahame y’ubutagondwa maze abereka ko intego yayo nyamukuru ari uguhungabanya umutekano no gukora ibyaha by’ubugome kandi ko bitaba mu ndangagaciro z’Abanyarwanda; yaboneyeho kubasaba gutanga amakuru kuwo babona wese awirakwiza izo nyigisho.
Yanabasabye kujya bageza kuri Polisi amakuru ku gihe y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora kuba cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira.
Umuyobozi w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburasirazuba mu kiganiro yatanze yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera ubufatanye buri hagati y’impande zombi. Agira ati: “Twebwe turwanya ibyaha ku buryo bwa Roho, naho Polisi yo ikabirwanya ku buryo bw’umubiri. Murumva rero ko dufite aho duhuriye cyane. Rubyiruko rero ndabasaba kuba hafi cyane ya Polisi yacu mukagira bagenzi banyu inama yo guhinduka bakava mu byaha, mukajya mutungira agatoki Polisi, icyashobora guhungabanya umutekano wacu bityo tugafatanya nayo”.
Sheik Kamanzi yavuze ko ashimira Abayisilamu bo muri Gatsibo na Polisi y’u Rwanda banahurira mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abayisilamu muri aka karere n’abandi banyarwanda muri rusange nk’umuganda, kubakira abatishoboye n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo na we witabiriye ibi biganiro, yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu ku buryo bafite uruhare runini kuri ejo heza hacyo. Yasabye urwo rubyiruko rw’abayisilamu kugira uruhare mu guhindura abandi, bakareka ibyaha, bagafatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego mu guteza imbere igihugu cyacu.