Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: PL ishimangira ko gutora Paul Kagame ari amahitamo meza ku Rwanda

Rukundo Eroge

Ishaya riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu _PL (Parti Libéral), mu gikorwa cyo kwamaza umukandida watanzwe n’Umuryango FPR –Inkotanyi, Paul Kagame, ryashyigikiye n’abakandida depite ryifuza ko bazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, rivuga ko umukandida ryashyigikiye yageze kuri byinshi abanyarwanda bakwiye kongera kumutora kugira ngo umunyarwanda akomeze atere imbere, yishyire yizane.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Kamena 2024 mu karere ka Huye, gihuriza hamwe abarwanashyaka ba PL bo mu turere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru.

Umunyamabanga mukuru wa PL, Umuhire Adrie, avuga ko basaba abarwanashayaka babo gutora Paul Kagame n’abakandida depite batanzwe n’ishaya PL kugira ngo bazamufashe gukomeza guteza imbere abanyarwanda.

Agira ati “Hari byinshi Paul Kagame yagejeje ku banyarwaanda mu myaka ishize ayobora igihugu. Turabasaba kuzongera kumutora, buri munyarwanda wese agakomeza akagira uburenganzira mu gihugu. Muzatore kandi abadepite bahagarariye PL kugira ngo dukomeze kugira uruhare mu kubaka igihugu, umuturage agume ku isonga.”

Nzeyimana Cleophas umwe mu bari kwiyamamariza kuba bakandida depite bo mu isayaka PL, avuga ko icyamuteye imbaraga zo kujya muri PL no kwiyamamariza kuba umudepite ari uko iri shyaka rishyigikiye iterambere ry’abanyarwanda.

Agira ati “Nidutorwa tuzaharanira ko ibikorwa remezo bikomeza kwiyongera, ko uburezi burushaho gutera imbere, ubuvuzi, imibereho myiza y’umuturage irushaho kuba myiza ndetse na we abigizemo uruhare. Kandi tuzibanda ku gukomeza kwegera abaturage tukumva ibitekerezo byabo, akaba ari byo tujyana mu nteko.”

Bamwe mu barwanashyaka ba PL bitabirirye iki gikorwa bavuga ko basobanukiwe imigabo n’imigambi y’abakandida depite, gusa na bo hari ibyo babatuma mu gihe baba batowe bagakorerwa ubuvugizi.

Ntakirutimana Jean Paul agira ati “Badufasha kugabanya ibiciro ku masoko, urugero ibishyimbo byaruriye, batuvuganira ku bijyanye n’imisoro ku bakora imyuga yoroheje, abacuruza bagasora make na bo bagakatura ibiciro.”

Amatora akomatanyije y’abadepite n’ay’Umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 14 ku Banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari mu gihugu, ndetse na 16 Nyakanga 2024 ku byiciro byihariye birimo abahagarariye abagore (30%), urubyiruko n’abafite ubumuga.

Umunyamabanga mukuru wa PL, Umuhire Adrie
Hon. Depite Munyangeyo Théogène, Visi Perezida wa PL akaba no ku rutonde rw’abakandida depite ba PL
2 Comments

2 Comments

  1. Hakiza Elbert KEVIN

    July 4, 2024 at 07:31

    ariko Nyiramirimo Odeta aracyabaho mwa,HIGIRO PROSPER, MUGENZI JUSTIN

  2. Hakiza Elbert KEVIN

    July 4, 2024 at 07:29

    PL ishyaka ryacu gusa nta kundi rigomba gukorana na RPF kuko intero ni imwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities