Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Huye: Umubyeyi arasabwa amafaranga arenga miliyoni 10 ngo ashobore kuvuza umwana

Uwera Florance ni umuturage wo mu karere ka Huye, Umurenge wa Karama, Akagari ka Gahoro, mu mudugudu wa Muvumba. Umwana we yagize uburwayi bwo kuvukana umwenge ku mutima. Kugira ngo avurwe biramusaba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 10. Ubushobozi uyu mubyeyi afite ntibumwemerera ko we ubwe yavuza uwo mwana. Yahisemo kumurekera mu rugo.

Uyu mwana umaze kugira imyaka 6 y’amavuko, yatangiye kurwara nyina akimubyara mu 2016. Yamujyanye kwa muganga bamubwira ko yavukanye umwenge ku mutima, kandi kugira ngo avurwe bisaba gutanga asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwera agira ati “Namujyanye muri CHUK bambwira ko ngomba gutanga miliyoni icumi. Uretse no kubagwa, no kubona imiti ubwabyo birangora cyane kuko mituweli ntacyo imfasha. Bampa impapuro nkajya kwigurira imiti hanze, ngo ubwo burwayi ntibwishyurwa na mituweli.”

Akomeza avuga ko yabwiye kuri CHUK ko nta bushobozi afite bwo kubagisha umwana kuko no kugera i Kigali bimugora, ngo bamubwira ko abo mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe biyishyurira.

Yavuze ko kandi ubu burwayi bw’umutima bw’umwana we bumaze kumusubiza inyuma mu mibereho akanadindira mu iterambere, kuko amafaranga yose abonye ayashyira mu burwayi bw’uyu mwana.

Ati “Ngaho mu ngendo, mu kugura imiti n’ibindi akenera mu rugendo rujya i Kigali kuko muganga ngo atazagaruka i Huye. Kugira ngo uyu mwana avurwe keretse Leta imfashije cyangwa se abagiraneza, kuko amafaranga kwa muganga bansaba sinteze kuzayabona.”

Nsengimana Yohani na Mukashyaka Veneranda baturanye n’uyu mubyeyi, bavuga ko uyu mubyeyi adakwiye kuba mu cyiciro cya gatatu kuko n’utwo yahoraye twashize kubera guhora mu ngendo avuza umwana.

Ngengimana ati “Umubyeyi ufite umwana umeze gutya ntakwiye kuba mu cyiciro cya gatatu. Yakabaye aba mu cya mbere agafashwa no kuvuza umwana aho kumusaba kwiyishyurira. Ntureba uko asa? Imyenda yamucikiyeho kandi nta bushobozi afite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro na Panorama atangaza ko iki kibazo cy’umwana wa Uwera Florance n’uburwayi bwe ubuyobozi bw’akarere butakizi, gusa ngo uburwayi nk’ubwo bukomeye hari umurongo uhari ibitaro bibushyiramo n’ubundi ariyo nzira bizanyuramo.

Uyu mwana wa Uwera kuri ubu ari gusabwa amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 na 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abashe kubagwa umwenge uri kumutima upfukwe. Uyu mubyeyi ubwe nta bushobozi afite bwo kubona aya mafaranga, ubu umwana yarekewe mu rugo.

RUKUNDO Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities