Imbuga “BAHO NEZA” ni urubuga rwashyizweho binyuze mu mushinga BAHONEZA TWITE KU BUZIMA BWO MUMUTWE wa Imbuto Foundation, hagamijwe gufasha abantu bose bashobora guhura n’ibibazo byo mu mutwe bitewe n’impamvu zitandukanye.
Bamwe mu baturage bigeze guhura n’ibibazo byo mu mutwe, bavuga ko iyo urebye uko bari bameze mbere y’uko babona ubufasha binyuze muri uyu mushinga n’uko bameze ubu, hari itandukaniro rinini cyane. Hari impinduka mu buzima haba mu myifatire, imibanire n’abandi no mu buryo bw’ubukungu.
Ibi babigarutseho ubwo Umuryango GAERG na Imbuto Foundation basuraga abaturage bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagali ka Shango, ku wa 13 Kamena 2023, aho binyuze mu biganiro bakangurirwaga kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, hirindwa ibiyobyabwenge.
Manirakiza Ephrem utuye mu mudugudu wa Munini, avuga ko amaze amezi atandatu afashwa na BAHO NEZA, nyuma yo kugira ra ibibazo byo mu mutwe bitewe n’imitungo ye yigeze guhomba, bikamutera agahinda gakabije no kugira uburakari ndengakamere.
Agira ati “Mbere nagiraga agahinda gakabije n’uburakari, nkumva nanze abantu; ariko nyuma yo kuganirizwa, ubu nsigaye mbasha kwihanganira ibimbayeho byose, ku buryo numva ngomba kurangiza igihe nahawe cyo kumara muri Baho neza… Naje nziko ari njyewe ufite ibibazo bikomeye ariko mpageze nasanze abandusha, bituma niyakira ubu meze neza…”
Undi witwa Bizimungu Laurent, avuga yagize ikibazo cyo mu mutwe bimuviramo no kujya mu bitaro i Ndera ariko ashima intambwe amaze gutera binyuze mu mbuga BAHO NEZA.
Agira ati “Ubu mbasha gufata majagu nkajya gutabira ibijumba, abana banjye bakarya; mbere ntibyashobokaga! Amatiku nagiranaga n’umugore wanjye nayasize muri BAHO NEZA. Yewe nsigaye nijyana gufata imiti kandi mbere baranjyanaga! Naniguriye igare ntemberaho ibintu bitari gushoboka ntarambona BAHO NEZA!”
Nyiransabimana Jeanette wo mu mudugudu wa Akazi, nyuma yo kubura ababyeyi bombi ngo yumvaga kuva ku muturanyi we bose ari abanzi, ariko nyuma yo kwitabira ibiganiro byo mu rubuga BAHO NEZA, imyumvire yarahindutse.
Agira ati “Kugeza ubu numva ibibazo byose ngenda mbijugunya hirya, abaruhuramutima baranganirije, banyereka ko ari nk’abavandimwe. Ubu uwo duhuye ndamusuhuza nkamwibonamo, mu gihe mbere narimeze nk’inyamaswa, nta bumuntu mfite.”
Murenzi Patrick ukora muri GAERG atangaza ko abantu bose bakwiye kumenya ko serivisi zo kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe zihari, cyane bagomba kuzitabira dore ko ubushakashatsi bugaragaza ko 5% bonyine mu Rwanda, aribo bafite amakuru ku ndwara zo mu mutwe n’aho bakura serivisi zabafasha.


Raoul Nshungu













































































































































































