Kuba hari imirimo ikorwa n’abagore birirwa mu rugo ntihabwe agaciro iri muri bimwe mu bikurura amakimbirane mu ngo kuko hari bamwe mu bagabo bumva ko ntacyo umugore aba yakoze.
Iki kibazo cy’imirimo ya bamwe mu bagore ikorwa mu ngo ariko ntihabwe agaciro gihangayikishije Ministeri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango mu Rwanda, nyamara guhindura imyumvire ikiri hasi mu bagabo ari kimwe mu byafasha mu iterambere ry’umuryango.
Mu gihe abagabo baba bagiye mu mirimo itandukanye akenshi yinjiza amafaranga, bamwe mu bagore basigara mu ngo bakora imirimo, irimo kwita ku bana, amasuku, guteka, kujya mu buhinzi bw’imirima yabo n’ibindi. Ibi byagiye bigaragara ko bidahabwa agaciro nyamara bo bagaragaza ko biba byabatwaye imbaraga nyinshi ndetse n’umwanya.
Gusa akenshi usanga iyo umugabo atashye aba yereka umugore we ko nta na kimwe yigeze akora, bikaba ikibazo gikomeye iyo asanze atarahisha ibyo kurya, umugabo yitotombera umugore ko nta kandi kazi aba afite kagatumye atinda guhisha.
Ngayaboshya Silas Umuyobozi Mukuru w’uburinganire n’iterambere ry’abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, avuga ko ashingiye ku bushakashatsi bw’umuryango Action Aid, iki kikiri ikibazo gihangayikishije kandi kigira ingaruka ku mpande zombi.
Bamwe mu bagore bavuga ko n’ubwo hakiri urugendo, hari byinshi byahindutse, na ho ngo guha agaciro imirimo bakora kimwe n’indi mirimo bizamura ubufatanye ku ntego y’iterambere ry’Umuryango.
Imyumvire nk’iyi ni imwe mu yakunze kugarukwaho mu bikomeye bikomeje kudindiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, nyamara Ngayaboshya Silas, avuga ko iyi myumvire ikwiye guhinduka kuko byaba imbarutso y’iterambere ku muryango.
Ni mu gihe Imbaraga nyinshi umugore azitakariza mu mirimo y’ubuhinzi, kuvoma amazi rimwe na rimwe usanga aba ari kure y’aho atuye, gushaka inkwi, kwita ku matungo, kwita ku bana, kwita ku mugabo n’indi mirimo yo mu rugo, nyamara nyuma ntibihabwe agaciro, ibishobora no kuba intandaro y’amakimbirane mu ngo.
Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’amasendika y’abakozi mu Rwanda -CESTRAR, avuga ko kudaha agaciro umurimo wakozwe bidindiza iterambere ry’umurimo mu Rwanda, ariko iyo bigeze ku bakozi bo mu rugo usanga nta gaciro bahabwa, badafatwa nk’abandi bakozi kandi bavunika cyane.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































