Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Irani Yahushije Aho Israel Icurira Intwaro Za Kirimbuzi

Iran yarashe umujyi wo mu Majyepfo ya Israel witwa Dimona ikoresheje misile, bikomeretsa nibura abantu 47. Intego isa n’iyari igamijwe ni ikigo cya nikileyeri kiri hafi ya kilometero 13 uvuye aho.

Umujyi wa Arad uri hafi, nawo warashwe, aho serivisi z’ubutabazi za Israel, Magen David Adom, zemeje ko zirimo kuvura “umubare munini w’abakomeretse.”

Ibi bibaye nyuma y’igitero cyagabwe ku kigo cya nikileyeri cya Natanz muri Iran, nk’uko Tehran ibivuga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu za atomiki cyatangaje ko nta kaga byateje abaturage batuye hafi aho.

Ubushobozi bwa Tehran bwo guhungabanya ubwato bunyura mu nyanja mu muhora wa Hormuz “bwagabanyijwe cyane” nyuma y’uko Amerika irashe ikigo cya gisirikare cyari munsi y’ubutaka muri iki Cyumweru, nk’uko US Central Command ibivuga.

Ariko ingabo za Iran zakomeje kugaba ibitero mu karere ka Gulf muri iyi ntambara, ndetse bitumye Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya G7 basohora itangazo uyu munsi risaba ko ibitero bihagarara “ako kanya”.

Abo baminisitiri banavuze ko biteguye gufata ingamba zo gushyigikira itangwa ry’ingufu ku isi, mu gihe ibikorwa remezo by’ingenzi bikomeje kwibasirwa muri ako karere.

Hagati aho, Israel na Amerika bakomeje kugaba ibitero kuri Tehran, mu gihe abaturage bari kwizihiza itangira ry’umwaka mushya muri icyo gihugu.

Umugore umwe yabwiye BBC ati: “Njye ku giti cyanjye sinshobora kumva ibyishimo by’umwaka mushya.”

Perezida Donald Trump we yemeza ko Iran ishaka kugirana amasezerano nawe, gusa ngo ntabyo ashaka.

Mu minota mike ishize, Perezida wa Amerika Donald Trump yashyize ahagaragara amagambo mashya ku byerekeye Iran ku rubuga rwe rwa Truth Social.

Trump yavuze ko Amerika “yasenye Iran burundu” akaba yabivuze asubiza ku isesengura rya New York Times ku mateka ye mu ntambara.

Yahakanye ibivugwa ko atageze ku ntego ze muri Iran, agira ati: “Yego narabigezeho, ndetse mbere y’igihe cyari giteganyijwe.”

Avuga ko yishe abayobozi ba Iran ingabo zazo zo mu mazi n’iz’ikirere ndetse ngo nta bushobozi bwo kwirwanaho bagifite kandi bashaka kugirana nawe amasezerano ariko akaba atabishaka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities