Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Isomo rikomeye Pamela Mudakikwa yabonye mu rugendo rw’ubuzima

Ni umubyeyi ukunda kuganira, gusetsa, gutanga ibitekerezo ariko cyane cyane aharanira ko ntawarengana cyangwa arenganya areba. Ni impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’umugore.

Pamela Mudakikwa ni inzobere mu itumanaho, akaba yaranakoze muri muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), ashinzwe imenyekanisha.

Mu butumwa yatanze akoresheje urubuga rwe Facebook, avuga ko rimwe mu masomo menshi kandi akomeye UBUZIMA bumaze kumwigisha mu gihe kiringaniye abumazemo, agira ati “UMUNTU NI NK’UNDI!

Akomeza agira ati “Ntihazagire umuntu ukwiyemeraho mu buzima, ngo agucishe bugufi, agukandamize, agusuzugure, aguheze umwuka, agutere ubwoba, agucire urubanza akwigireho “umutagatifu” (abatagatifu baba mu ijuru by the way!). Burya na we afite inenge n’ubusembwa ahubwo ni uko muri ako kanya ibyawe ari byo bigaragaye ariko na we igihe cye kizagera! Twese turi abanyantege nke ndetse abatindi bo kubabarirwa: byaba byiza ‘GUCISHA MAKE!”

Mu butumwa bwe, Mudakikwa akomeza agira ati “Ntuzagire umuntu usuzugura muri ubu buzima ngo umuce amazi kubera uko asa, uko avuga, uko yambaye, amashuri yize, amafaranga afite cyangwa adafite, umuryango akomokamo n’ibindi… Uyu munsi uramurebera ku rutugu ngo ntimuri ku rwego rumwe ariko ejo uzamukenera! Aho umusuzuguye wicaye ejo yahagusimbura: ‘IBY’ISI NI GATEBE GATOKI!”

Avuga ko mu kubana n’umuntu buri wese akwiye kwizigama. Agira ati “Ntukagire umuntu wimariramo ngo uheze: abantu duhinduka nk’ikirere! Umwizere umwimariremo witeguye no kwirengera ingaruka (at your own risk!) Mwishimire, umubanire, umubitse ubutunzi n’amabanga witeguye kutazabyicuza! Wikwemera kuganzwa n’amarangamutima ejo utazaririra mu myotsi ngo ‘IYO MBIMENYA: URAMENYE!”

Agira inama abantu ko kwitwararika mu buzima ari iby’agaciro. Ati “Ntukagire umuntu uhutaza: Genda gake. N’ubwo yicecekeye ariko abitse byinshi. N’ubwo yiturije ariko afite amateka. Wimusagarira umubaza ibibazo bya mva he na njya he, umujyana hirya umugarura hino… Yifitiye imitwaro yikoreye, yifitiye ibikomere bimukomereye, na we afite byinshi yibaza adafitiye ibisubizo: ‘WIMUSONGA!”

Pamela Mudakikwa agira uruhare mu biganiro binyuranye haba kuri Radio, Televiziyo ndetse n’ibitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Asaba buri wese kujya afata umwanya wo kubwira mugenzi we icyo ubuzima bwamwigishije, kuko hari isomo yakuramo ryamufasha mu rugendo rw’ubuzima kandi rigafasha n’abandi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities