Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Jabana: Abaturage bongeye kwibutswa ko kwipimisha bakamenya uko bahagaze ari ingenzi

Rusanganwa Leon Pierre umuobozi wa CSDI

Umuryango wita ku buzima n’iterambere ry’abaturage (Community Socio-Economic Development Initiatives: CSDI), wakanguriye abaturage kwipimisha indwara zitandukanye zirimo Virusi itera SIDA n’igituntu, kugira ngo uwagize ibyago byo kwandura ajye yitabwaho hakiri kare.

Ni mu bukangurambaga bwakozwe mu cyumweru gishize bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Tuganire, tugane serivisi z’ubuzima, dutere imbere”. Uyu muryango watangirije ku kigonderabuzia cya Kabuye ho mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.

Rusanganwa Leon Pierre uyobora CSDI yavuze ko kutamenya uko uhagaze bituma umuntu azahara, bityo bikamuvira mo no kubura imbaraga zo kugira icyo yimarira ubukene bukamutera.

Yagize ati “ku birebana na Virusi itera SIDA, twaganiriye, tubabwira ko bagomba kwipimisha bakamenya uko bahagaze, kuko iyo umenye uko uhagaze ufata imiti; ariko iyo utazi uko uhagaze ngo nasanga yaranduye afate imiti biba intandaro yo kuzahara kandi ubu dutunzwe n’ibiva mu maboko yacu. Ibyo bituma n’ibyo yakoraga abireka, ubukene bukazamuka haba mu muryango no mu gihugu muri rusange.”

Abakurikiye ubu bukangurambaga ni abantu 50 bagize amatsinda 3 yiganjemo ab’igitsina gore babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA. CSDI yateye inkunga aya matsinda iyaha agera kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Nzaramba Alphonse utuye mu mudugudu wa Cyeyeye mu kagari ka Kamatamu, yavuze ko inkunga bahawe bayakiriye neza ko hamwe no gufatanya n’abandi izababyarira umusaruro.

Yagize ati “iyi nkunga nayakiriye neza no kuba mwadutekereje ho,ubu ni ukujya mu itsinda ngafatanya n’abagenzi banjye akatubyarira umusaruro.”

Mukandenzi Bernadette na we utuye mu mudugudu wa Cyeyere mu Kagari ka Kamatamu yashimye CSDI ku nkunga ndetse n’ibiganiro bahawe ku bijyanye na Virusi itera SIDA, avuga ko agiye gukangurira cyane urubyiruko kwitabira kwipimisha.

Ati “Ndashima uyu muterankunga kuba yadutekereje ko natwe twakwiteza imbere nk’ubu nta kintu nakoraga, ubu tukaba tugiye kwifatanya tukiteza imbere…, nk’urubyiruko rukiri rutoya tugomba kurukangurira uburyo rwakwitwara, n’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, boye kwigunga tukabakangurira ko bagana ikigo nderabuzima kibegereye, bakabapima bakabafsaha gufata imiti.”

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Jabana, Mukaminega Jeannette, yavuze ko bashimira cyane CSDI nk’umufatanyabikorwa mwiza ndetse ko bazakomeza gukurikirana bya hafi ubuzima n’imibereho y’aba bantu.

Ati “Turashima CSDI ni umufatanyabikrwa mwiza utumenyera imiryango ibabaye kuva muri COVID-19 batuzaniraga ibiryo none ubu baduhaye inkunga, kandi twizeye ko iyi nkunga izabafasha ikababera n’intangiriro yo kwizigama (…), tuzajyanamo. Nabonye abayobozi b’amatsinda ari abantu bashoboye, tuzakomeza gukurikirana cyane ko hari n’izindi gahunda dusanzwe duhuriramo n’aba bantu.”

Nyuma ya gahunda zitandukanye CSDI ikoraho harimo no kurwanya SIDA. Muri ubu bukangurambaga, uyu muryango watangije n’indi gahunda izita ku bikorwa byo kurwanya indwara y’igituntu.

Nshungu Raoul

2 Comments

2 Comments

  1. Rulinda Desire

    September 13, 2022 at 20:14

    CSDI Terimbere turagushyigikiye.
    Chairman RUSANGANWA Léon Pierre, NST 1 watwigishije yaduhaye gukurikira neza gahunda za LETA no kuzisobanukirwa, imigambi myiza y ‘ Igihugu cyacu.
    RPF Oyeeee.

  2. Rulinda Desire

    September 13, 2022 at 20:04

    CSDI Terimbere turagushyigikiye.
    Chairman RUSANGANWA Léon Pierre, NST 1 watwigishije yaduhaye gukurikira neza gahunda za LETA.
    RPF Oyeeee !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities