Orpcare Nursery & Primary School ni ishuri rihereye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kayonza, umubyeyi wese yakwifuza kurereramo umwana we agakura afite ubumenyi, uburere, ubukesha n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Abahakora barenze kuba abarimu ni Abarezi kuko buri wese afata umwana nk’uwamubyaye.
Gakwaya Leonard washinze iri shuri avuga ku mavu n’amavuko yaryo. Avuga ko yarishinze agambiriye gufasha abana batishoboye bari benshi muri aka gace kandi badafite uburyo bwo kwiga, ariko nanone abifite nabo bakabona aho biga babasha kubona uburezi bufite Ireme.

Yagize ati “Ntangira iri shuri mu 2008 twatangiye dukodesha nyuma mu 2009 nibwo natangiye kubaka ibyumba 9 bya Nursery nyuma dushyiraho Primaire ubu na Segonderi yacu irimo gutera imbere tukaba twifuza no kuzashinga na Kaminuza.”
Umubeyi uharerera abana Nkundwa Fidele, yagize ati “iri shuri ndarizi kuko ryatangiye ntuye hano umwana wange wa mbere ubu arangije muri Lycee de Kigali,urmva ndarizi inyungu ya mbere naribonye bafite imyigishirize myiza kuko bafite abarimu bakurikirana abana niyo babonye bitari kugenda neza baraguhamaga mukarebera hamwe uko mwafatanya kugira no umwana yige neza.”
Rutabingwa Innocent na we ni umubyeyi urerera muri iri shuri, ati “Haba mu burere mu bumenyi ni ishuri ritandukanye n’ayandi tubona hano muri kayonza kuko babita ho cyane.”

Uwimana Charity wigisha mu ishuri ry’incuke avuga ko igituma buri mubyeyi yisimira kuzana umwana we muri iri shuri ari urukundo bagaragariza umwana akumva nkaho ari uwe bigatu,ma abbyeyi barikunda.
Ati “Igituma umubyeyi yakwishimira kuzana umwana hano nuko ufata umwana neza ukamutetesha nkaho wamubyaye icyo ashaka cyose ukakimukorera bigatuma n’umubyeyi abwira mugenzi we ko hari abarimu beza nawe akaba yazana umwana we.”
Nyirigira Oswald wigisha mu mashuri abanza avuga ko iri shuri ritsindisha ku kigero cyo hejuru ibanga akaba ari ukuntu babitaho bakiri batoo bakazamuka bafite ubushobozi bwo gutsinda ibizamini.
Ati” imitsindire y’abanyeshuri mri rusange batsinda neza cyane igituma batsinda ni ukuntu bazamuka neza ari batoya bagera mu wa 6 tukabaha ibizamini byinshi cyane bibategura baniyibutsa ibyo bize mu myaka yo hasi bigatuma batsinda neza.”

Mfitumukiza Gerard uyobora iri shuri avuga ko usibye amasomo asanzwe abana bahabwa hiyongeraho no kubaha iyindi mikoro itandukanye ituma umwana asohoka muri iri nshuri afite uburere n’umuco bihambaye.
“ikintu twaratira uwo ari we wese ni ireme ry’uburezi duha abana tubigisha indimi zose ndetse tukabakoresha n’iyindi mikoro bituma umwana avayo afite uburere n’umuco Nyarwanda byuzuye. Dufite abarimu b’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bituma abana tubigisha icyongereza neza, igifaransa ndetse no muri segonderi tukigisha n’Igiswahili ku buryo bwiza kuko dufite abarimu b’inzobere.”

Orpcare ni ishuri ryiza kuko ntirigaragara mo ubucucike kuko nibura buri shuri ritarenza abana 30. Biga neza bisanzuye buri mwana afite igitabo cye, hakiyongera ho ko abo mu mashuri yisumbuye cyane abiga amasomo ya siyansi bafite labarotwari zifite ibikoresho bigezwe ho bibafasha mu masomo yabo, ukongera ho ni icyumba cy’Ikoranabuhanga kibafahsa gukoresha mudasobwa nta kibazo.
Nk’uko ubuyobozi bw’iri shuri bubivuga, mu myaka itanu ishize nta na rimwe bari babona umwana ugira amanota yo mu cyiciro cya 3 (Grade 3) kuko utari muri cya mbere (Grade 1) aba ari mu cya 2 (Grade2).
Raoul Nshungu


















































































































































































Rusumbabahinde
May 26, 2023 at 14:43
Am happily to again see again orpcare, because all my primary studies igot the in orpcare