Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Kwisuzumisha inda no kubyarira kwa muganga byagabanyije imfu z’ababyeyi

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’abana n’ababyeyi bagira inama ababyeyi kurushaho kwitabira gahunda zijyanye no kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga, kuko ari bimwe mu bifasha kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.

Bamwe mu babyeyi RBA dukesha iyi nkuru yasanze ku bitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bamaze umunsi umwe babyaye, bavuga ko ubuzima bwabo n’ubw’abana babo bumeze neza kandi ko bakurikije gahunda zose umubyeyi asabwa.

Umwe muri aba babyeyi yagize ati “Banyakiriye neza, banyitaho nk’umubyeyi, njye n’uwo nari ntwite. Umwana wanjye w’umuhungu yavukanye ibiro bitatu n’amagarama magana arindwi.”

Undi na we ati “Ntwite napimishije inda inshuro enye umubyeyi asabwa kwipimisha. Igihe cyo kubyara bari bampaye itariki y’ejo, niyo naje kubyariraho. Nabyaye saa kumi n’imwe na mirongo ine. Njye n’umwana tumeze neza, yavukanye ibiro bitatu n’amagarama magana abiri.”

Imibare y’ibitaro bya Muhima igaragaza ko mu kwezi habyarira abari hagati ya 500 na 600 babyara neza n’abandi bari hagati ya 400 na 500 babyara babazwe.

Umuganga uvura abagore kuri ibi bitaro, Dr. Tuyisenge Etienne, avuga ko kimwe mu birinda ababyeyi kudahura n’ibibazo mu gihe cyo kubyara ari ukwitabira gahunda zijyanye no gupimisha inda mu gihe batwite.

Ati “Turabigisha, tukababwira ibimenyetso mpuruza bishobora gutuma bihutira kujya kwa muganga. Hari kuba umubyeyi yava, kumva umwana adakina mu nda, hari ushobora kugira umuvuduko w’amaraso ntamenye ko awufite. Iyo aje gupimisha inda bidufasha kubona niba afite icyo kibazo. Ibyo kandi bituma n’iyo agize ikibazo mu gihe cyo kubyara, abaganga tugira igihe gihagije cyo kumwitaho.”

Dr. Tuyisenge avuga kandi ko kubyara inshuro nyinshi na byo ari bimwe mu byatera imfu. Agira ati “Umubyeyi ubazwe inshuro eshanu n’ubazwe inshuro imwe ntabwo byoroha kimwe n’igihe bibafata mu kumubaga. Biba bigoye, iyo abazwe kenshi hari igihe umubiri ugenda ufatana, ugasanga amara yafatanye na nyababyeyi, uruhago rw’inkari byarafatanye, ibyo bituma umuganga nubwo yaba ari inzobere rwose, ahura n’ikibazo. Iyo umubyeyi abyara buri mwaka, usanga atakaza amaraso menshi, ugasanga asigaranye make, ibyo bikongera ibyago byo kuva cyane.”

Bisobanurwa ko imfu z’ababyeyi ari impamvu zose zishobora gutuma umubyeyi yitaba Imana atwite, abyara cyangwa se mu byumweru bitandatu nyuma yo kubyara.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima -RBC, Sibomana Hassan, avuga ko kimwe mu byifashishwa mu kugabanya izi mfu z’ababyeyi ari ibinini by’ubutare byongera amaraso ababyeyi bahabwa.

Ati “Ni ikinini dutanga uko umubyeyi aje gupimisha inda. Agomba gufata buri munsi kugeza igihe azabyarira, biba bidufashije gukemura ikibazo cyo kuba twakwakira umubyeyi uje kubyara afite ikibazo cy’amaraso make, kandi tuzi ko na none namara kubyara ari butakaze amaraso, bikaba byamuviramo gutakaza ubuzima. Imwe mu mpamvu ituma dutakaza ababyeyi ni ikibazo cyo kuva. Hari ababyeyi bava nyuma yo kubyara, kubera amaraso make ugasanga umubyeyi araducitse.”

RBC ivuga ko hari intambwe nini yatewe mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kuko nko mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga bari 1,071 ku babyeyi ibihumbi 100. Mu 2015 baragabanutse bagera kuri 210 mu gihe mu 2020 ari 203 ku bihumbi 100.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities