Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Abafite amahoteli, amacumbi na za resitora barasabwa kwita ku mutekano w’aho bakorera

Imwe mu mahoteli agezweho mu mujyi wa Musanze (Ifoto/K2D)

Kuruhuka no kwidagadura ni bimwe mu bigize ubuzima bw’umuntu mu gihe ashoje akazi yari arimo; ariko buri wese aba yifuza kuruhukira cyangwa kwidagadurira aho abona umutekano. Bamwe muri abo rero bahitamo kujya mu mahoteli n’ahandi nk’aho kugira ngo baruhuke neza.

Ibi biri mu byatumye Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umutekano bagirana inama n’abayobozi ndetse n’abakozi ba za hoteli, amacumbi, utubari na za resitora hagamijwe kurusha kubakangurira kwita ku mutekano w’ababagana n’aho bakorera no kubaha serivisi nziza.

Iyi nama yabaye ku itariki ya 06 Kanama uyu mwaka, mu karere ka Musanze, ikaba yarahuriwemo n’inzego zavuzwe hejuru hamwe  na sosiyete zigenga zishinzwe gucunga umutekano  bo mu turere twa  Musanze na Rubavu.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, umuyobozi  w’ishami rya Polisi rishinzwe ibigo byigenga bicunga umutekano  akaba ariwe wari uyoboye iyi nama,  yabakanguriye kurushaho kubungabunga umutekano.

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko inama nk’iyi yatangiriye mu Mujyi wa Kigali ikaba izakomeza no mu turere twose tugize igihugu, aho babakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Aganira n’abafite  amahoteli, amacumbi, resitora n’utubari, ACP Mbonyumuvunyi yababwiye ko umutekano ariwo shingiro rya serivisi batanga.

Yaravuze ati “Umuntu wese ajya kwidagadurira, kuruhukira, kurya no kunywa aho yizeye ko ari bubone umutekano uhagije. Ubwo rero iyo umukiriya aje ntabone umutekano uhagije serivisi iba ibaye mbi ubutaha ntahagaruka”.

Yanabasabye kandi kugira ibyuma bisaka, ibizimya inkongi z’umuriro, ibigabanya amajwi ntasohoke hanze ngo abangamire abakiriya, n’ibifotora bikanatanga amakuru mu gihe haba hagize ikibazo kivuka aho bakorera.

ACP Mbonyumuvunyi yanabagiriye inama yo kujya bakoresha abashinzwe umutekano babihuguriwe kandi babikora kinyamwuga.

Yaravuze ati “Bamwe mu bikorera cyangwa ba nyiri amahoteli, amacumbi n’utubari, usanga bakoresha bene wabo cyangwa inshuti zabo zidafite ubumenyi ku bijyanye n’umutekano hagira ikibazo kivuka bikamunanira kugikemura”.

Yakomeje agira ati “Iki ni ikibazo gikunze kugaragara ku bikorera, akaba ariyo mpamvu tubakangurira gukoresha umuntu ubifitiye ubumenyi wabihuguriwe, uzi icyo gukora kandi witeguye gukemura ikibazo cyahavuka”.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi, yagarutse ku bijyanye n’inzoga zihabwa abana bakiri bato cyane cyane b’abakobwa, cyane cyane mu myidagaduro ya nijoro.

Yaravuze ati “Dufite ingero z’aho abana bahererwa inzoga mu mahoteli,mu macumbi,utubari na za resitora bazihabwa na ba nyirabyo cyangwa n’abahakora ndetse n’abandi babazana mu kabahishira ntimutange amakuru. Mumenye ko icyo ari icyaha gihanwa n’itegeko”.

Aha ACP Mutsinzi akaba yarababwiye ko ingingo ya 219, ihana umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ni nabyo bihano bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari.

Iyi nama kandi yasabye abikorera kugira uruhare mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere Ndaberewe Augustin, yibukije aba bikorera ko bafite uruhare runini mu guteza igihugu imbere, ariko ko ibyo byose bigerwaho kubera ubwisanzure n’umutekano ari nabyo kenshi bikurura abakiriya.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities