Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Ngororero: Abagabo biyemeje kuba igisubizo mu kurandura imirire mibi mu bana

Bamwe mu bagabo bo kagari ka Myiha, Umurenge wa Muhororo, mu karere ka Ngororero, bahinduye imyumvire biyemeza gufasha abagore babo mu kurandura imirire mibi mu bana, yasaga nk’aho yabaye icyorezo muri aka karere.

Abagabo nibo bafashe iya mbere mu guhangana n’imirire mibi y’abana yatumaga bagwingira. Ubu nabo bafatanya n’abagore babo guteka indyo yuzuye bikaba birimo no kugabanya umubare w’abana barangwaga muri icyo cyiciro.

Ni saa yine za mugitondo, abagabo barashyashyana mu gikoni cy’umudugudu batunganya amafunguro y’abana. Mu kiganiro cyabo, bavuga ko badakwiye guterwa ipfunwe no kujya mu gikona batunganyiriza amafunguro abana babo.

Bavuga ko umwana umeze neza ahesha ishema umuryango, kuko kugira umwana mwiza ari iby’agaciro kuruta amagambo guhabwa uw’amenyo ko umwana yagwingiye. Biyemeje kandi kwigisha abandi bagifite imyumvire iri hasi kuko basanze gufatanya n’abagore kwita ku muryango aricyo gisubizo kugira ngo imirire mibi icike burundu m karere ka Ngororero.

Ngirimana JMV na bagenzi we twabasanze bari mu gikoni batetse. Ni itsinda ry’abagabo cumi na batatu (13) n’abagore icumi (10). Barategura ubwoko butandukanye bw’ibiribwa biboneka aho batuye, kugira ngo babone indyo yuzuye.

Ngirimana agira ati: “twebwe turazi ko iki ari ikibazo kiduhangayikishije kuba rero kuza mu gikoni ugateka ntacyo bidutwaye. Ni ku bw’inyungu z’umuryango wacu. Ntitwitaye kubirirwa bavuga ko twarozwe n’abagore bacu, baduhaye inzaratsi, bikatugira ingazwa. Nta gaciro tubiha kuko urugo urutereye umugore gusa nta terambere mwazageraho.”

Yakomeje avuga ko bakora uko bashoboye bakegera n’ abagabo bacyumva ko ari inzaratsi bagahitamo kwibera mu kabari kugirango nabo bahinduke kuko iki kibazo bifuza ko cyarangira.

Abagore nabo bavuga ko bishimira kubona bafatanya n’abagabo babo mu guteka indyo yuzuye bitandukanye na mbere ko nta mugabo watekaga bumvaga ari agasuzuguro.

Uwiringiyimana Josiane agira ati: “byaratunejeje kuko abenshi guteka bumvaga ari ukubasuzugura ari ko ubu abana bamerewe neza kuko n’ababyeyi babona dushyize hamwe kandi twuzuzanya. Abakibyumva nabi kwigisha ni uguhozaho wenda nabo bazumva”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero  wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yasabye abaturage kongera imbaraga mu guteka indyo yuzuye no kongera ubufatanye bw’umugabo n’umugore kugira ngo babashe guca burundu ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira,

Agira ati: “Hari abana bamaze gukira byaturutse ku bukangurambaga gusa nti twavuga ko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira cyakemutse gusa hari ibiri gukorwa kugira ngo kirangire burundu, harimo kongera gahunda yo kongera ubuhinzi kuko twasanze iyo umuntu afite icyo kurya giteguye neza kandi gifite isuku,  nta gwingira ribaho.  Gahunda ya  Girinka ku miryango itishoboye kugira ngo babone amata, koroza inkoko iyo miryango no kubatoza kurya amagi, gukora uturima tw’igikoni no kurya imboga kandi biri gukorwa bigizwemo uruhare n’abagabo n’abagore mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.”

Mu karere ka Ngororero ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 ku igwingira n’imirire mibi bwerekanye ko aka karere kubiryanye n’igwingira kari 56% naho ubwakozwe muri 2019 bwerekanye ko ingwingira ryari kuri 48% naho ubwakozwe muri 2020 bwakozwe na minisiteri y’ubuzima mu cyumweru cyahariwe ubuzima bugaragazako ingwingira riri kuri 24%.

Muri aka karere Kandi kugeza ubu gafite abana 66 bari mu mirire mibi mu gihe umwaka wa 2020-2021 wari watangiye bafite abana 375.

Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. MUSEMAKWERI Prosper

    June 9, 2021 at 08:43

    aba bagabo baradusebeje cyane njye birambabaje nka mugenzi wabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities