Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Nyabihu: Ababyeyi baruhukijwe gusoroma icyayi bahetse abana

Bamwe mu babyeyi basanzwe babona ubuzima mu cyayi, bishimira ko bashyiriweho amarerero, byatumye baruhuka gusoroma icyayi bahetse abana kandi abana na bo babona uburere n’indyo yuzuye.

Bamwe mu ababyeyi batuye mu mudugudu wa Kibuye, Akagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu baravuga ko baruhutse gusoromana abana icyayi, cyane iyo imvura yagwaga banyagirwanaga nabo bikabaviramo indwara y’umusonga.

Ubwo umunyamakuru wa Panorama.rw yajyaga mu murenge wa Jenda yasanze hari ababyeyi basoroma icyayi. Hafi aho hari irerero ryita ku bana babo ryitwa Zamura Ikizere. Bemeza ko ryabaruhuye kuko batakibajyana mu murima cyangwa ngo banyagirwane nabo byanatumaga bisanga mu mirire mibi kuko bahugiraga mu gusoroma ntibabiteho.

Aba babyeyi bakora mu mirima y’icyayi bavuga ko irerero bubakiwe n’uruganda rwa Nyabihu Tea Factory, kugira ngo abana babo babone aho biga kandi bareke kunyagiranwa n’ababyeyi babo mu mirima y’icyayi.

Mukasine Vestine, umubyeyi umwe mu basoroma icyayi, agira ati “Mbere tutaragira amahirwe yo kugira iri rerero twabaga tubafite mu murima barira, banyagirwa, ku buryo nuwabaga amuhetse nta musaruro yatangaga uhagije; ariko aho iri rerero ryaziye ryaramfashije. Musigamo nkakora akazi kanjye ntuje, kandi nkasarura byinshi. Kuri ubu ntakiri mu mirire mibi nk’uko na muzanye ameze. Ku bwanjye byaranejeje!”

Twizerimana Patrick we agira ati “Imibereho y’abana bacu yarahindutse  ku buryo abirirwaga banyagirirwa mu mirima y’icyayi ubu birirwa bigishwa amasomo atandukanye, bakanahabwa  indyo yuzuye.”

Toyota Grace uyobora irerero Zamura ikizere ryita kuri bariya bana avuga ko iyo arebye uko imibare iteye asanga amarerero yarafashije abana kuva mu bibazo by’imirire mibi, kuko ubu abenshi mu bo ashinzwe bavuye mu muhondo ndetse bageze mu ibara ry’icyatsi, ryerekena ko bamerewe neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko usibye kuba abana babayeho neza byatumye n’umusaruro ababyeyi babonaga wiyongera.

Agira ati “Gusoroma icyayi umubyeyi uhetse umwana nabyo ni ikibazo, kuko ashobora kuba anarira bishobora gutuma umusaruro uba muke.  Rero twabiganiriyeho n’uruganda rurabyumva, bituma rubafasha kongera umusaruro wabo biteza imbere.”

Abana 53 nibo bitabwaho n’irerero r’uruganda rwa Nyabihu Tea Factory. Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2018 mu karere ka Nyabihu abana bari mu mirire mibi bari ku kigereranyo cya 46,7%, naho mu mwaka wa 2020 bari kuri 33%. Imwe mu nzira mu nzira ubuyobozi bukomeje gukoresha harimo no gukomeza kwigisha ababyeyi ubwiza bw’ibigo mbonezamikurire (Homme Based -ECDs)

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities